Kwamamaza

MU MAHANGA

Leta ya Irake yanyonze ibyihebe 36 byagize uruhare mu bitero byahitanye abantu 1,700

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Leta ya Irake yanyonze ibyihebe 36 byagize uruhare mu bitero byahitanye abantu 1,700

Iyi ni ifoto igaragaza uburyo Islamic State yakoreye ibabazamubiri abo yari yafashe bugwate mbere yo kubica muri 2014

Kuri iki cyumweru Leta ya Irake (Iraq) yishe imanitse abarwanyi 36 ba Islamic State bahamwe n’ibyaho byo kwivugana abasirikare 1,700 bitorezaga igisirikare mu birindiro byahoze ari ibya Leta zunze ubumwe za Amerika muri 2014.

Ubu bwicanyi aba barwanyi bazize, bwakorewe mu nkambi ya gisirikare ya Speicher hafi ya Tikrit bwigambwa n’abarwanyi b’aba Isilamu b’aba Sunni bibumbiye mu mutwe wa Leta ya kisilamu [Islamic State (IS)] ubwo bafataga ako gace gaherereye mu mu majyaruguru ya Irake.

Nyuma y’icyo gitero Islamic State yasohoye amafoto n’amashusho byerekana ibyo bakoze banabyigamba kuko ako gace bari bakigaruriye, nyuma ingabo za Irake na zo zaje kubona imva nyinshi zuzuye imirambo ubwo bisubizaga ako gace birabababaza cyane.

Kuva icyo gihe, abasirikare ba Leta ya Irake bafashwe n’uburakari bituma bahigisha uruhindu abarwanyi bagize uruhare muri icyo gitero cyabahekuye kigahitana abasirikare biganjemo aba Isilamu b’aba Shiya (Shia) bari bari mu myitozo ya gisirikare bagera ku 1,700.

Nyuma y’igihe babahiga, bafashe abagera kuri 36 maze kuri iki cyumweru babegeranyiriza muri gereza ya Nasiriyah babica urubozo babamanitse nkuko umuvugizi wa guverinoma yabitangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP.

Uyu muvugizi wa Guverinoma yatangaje ko ubu bwicanyi bwo kwihimura bwkozwe buhagarikiwe na Minisitiri w’ubutabera muri Irake Haidar al-Zamili.

Ibi kandi bibaye nyuma yaho Haider al-Abadi, Minisitiri w’intebe wa Irake aherutse gutangaza ko igikorwa cyo kunyonga aba bantu kigomba kwihutishwa abitewe n’igitero cyari cyagabwe gihitana abasaga 300 mu mujyi mukuru Baghdad.

Aba bose banyonzwe ni abanya Irake bakaba barahamwe n’ibyaha byo kwica urubozo abantu 1,700 ndetse banakatirwa urwo gupfa muri Gashyantare uyu mwaka.

Aba barwanyi bakatiwe urwo gupfa kuko na bo abo bishe babishe urubozo nkuko bagiye babyerekana mu mafoto n’amashusho bashyize ku mbuga nkoranyambaga zikoresha interineti berekana uko bishe urw’agashinyaguro abo bari bafashe bugwate.

Abo mu miryango y’abiciwe mubitero bya Islamic State bari bitabiriye kureba uko ababahekuye bicwa nabi maze ubwo bababonaga bari kubabazwa bakabyishimira bakavuga bati: Allahu Akbar bivuze ngo Imana irakomeye

Ubu bwicanyi nubwo bwishimiwe n’abaturage ba Irake ariko bwanenzwe bikomeye n’imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu nka Amnesty International na komisiyo y’umuryango w’abibumbyi ishinzwe uburenganzira bwa muntu.


Ingabo za Irake hano zari mu bihe by’ikiriyo cyo gushyingura bagenzi babo bishwe na IS muri 2014Aya ni amwe mu mafoto agaragaza uburyo abarwanyi ba Islamic State bishe urupfu n’agashinyaguro abo bari bafashe bugwate muri 2014

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza