Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziraburira abakora ingendo zerekeza muri Kenya

Abarwanyi ba Al Shabaab mu myitozo ya gisirikare mu majyepfo ya Somaliya.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziraburira abakora ingendo bajya muri Kenya ko bashobora guhura n’ibitero by’indege cyangwa n’ibindi bitero by’iterabwoba.

Ibi Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabitangaje ku munsi w’ejo ziburira abaturage bayo kwirinda gusura agace ka Lamu, mu Burasirazuba bwa Nairobi ndatse n’igice cy’amajyaruguru y’iki gihugu.

Ubu butumwa buburira bwasabaga cyane ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubwira abaturage bayo ko bashobora kujya umujyi wa Mombasa gusa kandi na bwo ku manywa.

Amerika kandi yibukije inama zari zatanzwe n’abagenzura ikirere bayo ko hashobora no kubaho ibitero bya misire bikorewe ku butaka.

Yanabwiye kandi urwego rushinzwe ingendo z’indege muri Kenya kwitegura ko habaho ibitero by’iterabwoba bigamije kwibasira inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iz’ibindi bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi.

Ikinyamakuru Daily Nation kivuga ko urwego rushinzwe ingendo z’indege muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FAA) muri Gashyantare uyu mwaka rwavuze ko Al Shabaab ifite ubushobozi n’intwaro zikaze zishobora kurasa indege iri mu ntera ndende.

Urwego rw’ubukerarugendo muri iki gihugu rurimo kurwana cyane n’ingaruka ziva ku bitero bya Al Shabaab.byabaye mu myaka ibiri ishize.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo