Kwamamaza

MU MAHANGA

Lesotho:Umugore wa Minisitiri w’Intebe mushya yishwe arashwe

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Lesotho:Umugore wa Minisitiri w’Intebe mushya yishwe arashwe

Tom Thabane, Minisitiri w’Intebe mushya wa Lesotho

Umugore wa Tom Thabane, Minisitiri w’Intebe mushya wa Lesotho yishwe arashwe n’umuntu utaramenyekana.

Thabane ukomoka mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwari buriho agomba kurahira kuri uyu wa Gatanu.

Lipolelo Thabane w’imyaka 58 yarashwe ubwo yaganaga iwe mu rugo mu gace ka Masana mu murwa mukuru Maseru.

Clifford Molefe, Umuvugizi wa Polisi yavuze ko bataramenya uwishe Lipolelo nkuko BBC yabitangaje.

Umugore wundi wari kumwe na Lipolelo yakomeretse ahita ajyanwa mu bitaro biri hafi aho.

Lipolelo na Thabane bari bamaze imyaka itanu batabana mu nzu. ndetse Thabane yari yaratse gatanya ariko urukiko rwari rutarayibaha.

Ishyaka rya Thabane ryabonye intebe 48 mu Nteko Ishinga Amategeko kuri 30 zabonywe n’ishyaka rya Pakalitha Mosisili mu matora yabaye mu cyumweru gishize.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza