LONI irashinja Donald Trump kugira imico nk’iya Islamic State

Komiseri mukuru muri komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu muryango w’Abibumbye, Zeid Raad al-Hussein yasohoye raporo igaragaza bamwe mu banyepolitiki bitwara nk’ibyihebe bitewe n’imvugo zabo zuzuye iterabwoba barimo na Donald Trump wiyamamariza kuyobora Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Komiseri Zeid Raad yibanze cyane ku bagabo babiri b’abanyepolitiki bagiye barangwa n’imbwirwaruhame zuzuye iterabwoba zigamije kwigarurira igice kinini cy’abantu mu bihe by’amatora.

Zeid yagarutse cyane kuri Donald Trump, umukandida w’aba-Republicain wiyamamariza kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse na Geert Wilders wamenyekanye cyane mu kurengera uburenganzira bw’Abaholandi.

BBC yatangaje ko Zeid yahamije ko aba bagabo barangwa no kuvuga imbwirwaruhame zuzuye ibinyoma, uburiganya n’iterabwoba bagamije kwigarurira imitima y’ababumva.

Yavuze ko barangwa no kugerageza gushimisha ababumva bakoresheje imvugo zikakaye zirimo ukuri kuvanze n’ibinyoma.

Agaruka kuri Geert Wilders, Zeid yavuze ko yagiye akoresha ivangura rishingiye ku idini agamije kwigarurira igice kinini cy’abantu mu matora, aho yavugaga ko natorwa azafunga imisigiti yose, akanatwika za korowani ndetse akirukana abimukira b’abayisilamu, ibi ngo yabivugaga agamije kwigarurira igice cy’abakirisitu.

Ibi yabihuje no kuba Donald Trump na we akunda kuvuga ko natorwa azirukana abimukira, agafunga abigize ibinani bose, akubaka urukuta rutandukanya Amerika n’ibihugu bahana imbibi n’ibindi byinshi kugirango yigarurire abamwumva, ibintu avuga ngo bihuye n’amatwara y’abarwanyi b’umutwe wa Isamic State.

Zeid yagiz ati: "Aba bagabo bahuje imico na Islamic State, bose bahindura imico yabo bagakoresha ibinyoma bivanze n’ukuri bagamije gusigiriza ibyo bakoze mu bihe byashize bitwaje ubwoko cyangwa amadini"

Si aba bagabo gusa Zeid yavuze, kuko yavuze ko hari n’abandi banyepolitiki bitwara gutya barimo Viktor Orban Minisitiri w’Intebe wa Hongiriya na Viktor Orban uyoboye rimwe mu mashyaka yo mu Bufaransa.

Nigel Farage wamamaje icyiswe Brexit (Kuva muri EU kw’igihugu cy’u Bwongereza) na we ngo ntaho ataniye n’aba bagabo.


Zeid Ra’ad Al Hussein ushinzwe uburenganzi bwa muntu muri UN

Zeid Raad al-Hussein yavuze ko ibi bidakwiye kwihanganirwa kuko nibikomeza gutya ngo abanyepolitiki bose bazagera aho babifate nk’ihame bitume abantu babikunda kandi ari imico mibi.


Donald Trump na Geert Wilders barashinjwa kuyobya abantu bakoresheje imbwirwaruhame z’ibinyoma.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo