Koreya ya Ruguru yise Perezida wa Koreya y’Epfo indaya itagira ikinyabupfura

1

Leta ya Koreya ya Ruguru yatutse Perezida wa Koreya y’Epfo Park Guen-hye ko ari indaya ivuga ibyo ibonye byose, nyuma yo guhamagarira abaturage ba Koreya ya Ruguru kwiyizira muri Koreya y’Epfo.

Madamu Park Guen aherutse gusaba abaturage bo muri Koreya ya Ruguru kwimukira mu gihugu cye, bakabona ubuzima bwiza butandukanye nubwo basanzwe babaho, ngo kuko hari amahirwe menshi.

Mu kumusubiza, Leta ya Koreya ya Ruguru yabinyujije mu kinyamakuru Rodong Sinmun cya Leta ivuga ko ibabajwe nibyavuzwe n’uwo muyobozi utagira ikinyabupfura.

Icyo kinyamakuru cyanditse giti “Biratangaje, biranababaje kandi ni n’ubusazi kubona Park Geun-hye yisumbukuruza agashaka guhanagura icyubahiro cy’umuyobozi wacu amusebya avuga ibintu bitari byo yitekerereza…nta handi wasanga indaya itagira ikinyabupfura.”

Perezida Park Guen yari yahamagariye abanya-Koreya ya Ruguru kuza muri Koreya y’Epfo ku munsi w’ingabo.

Ati “Twese tuzi neza ukuri k’uburyo mubaho.Ubwigenge, demokarasi, uburenganzira bw’ikiremwamuntu namwe mukeneye kumva uko bimeze.Inzira ni nyabagendwa namwe mugatangira ubuzima bushya.Nukuri murakaza neza mu Majyepfo ku gicaniro cy’ubwigenge igihe cyose muzabishaka.Muhunge iterabwoba ry’intwaro za kirimbuzi n’intambara.”

Umubano wa Koreya zombi wakomeje kuba mubi, dore ko iy’Epfo ishyigikiwe n’Abanyamerika kandi bakaba badacana uwaka n’abo mu Majyaruguru.

Koreya ya Ruguru yakunze kwigamba kuba ifite ibitwaro bya kirimbuzi, ndetse muri uyu mwaka imaze kugerageza bimwe mu bisasu bikomeye inshuro ebyiri.

Koreya y’Epfo iherutse gutangaza ko abanya-Koreya ya Ruguru 29 000 bahungiye mu y’Epfo, by’umwihariko ngo abasaga 800 bamaze guhungirayo kuva uyu mwaka watangira, nkuko the Independent dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo