Koreya ya Ruguru yasabye Amerika kudakomeza kwitwara nk’ibandi

3

Ambasaderi wungirije wa Koreya ya Ruguru mu muryango w’Abibumbye, Kim In Ryong

Koreya ya Ruguru yatangaje ko aho bigeze intambara y’ibitwaro kirimbuzi hagati yayo na Amerika ishoboka, nyuma y’uko icyo gihugu cyohereje ubwato bw’intambara mu kigobe cya Koreya.

Umubano wa Amerika na Koreya ya Ruguru wakomeje kuba mubi mu myaka myinshi ishize.Ibintu byakomeye mu mezi make ashize ubwo Koreya yageragezaga ibisasu kirimbuzi umusubirizo.

Mu cyumweru gishize Amerika yohereje ubwato bw’intamabara mu kigobe cya Koreya hafi ya Koreya ya Ruguru ndetse Perezida Trump avuga ko igihe cyo kwihangana cyarangiye.

Nkuko tubikesha CNN, kuri uyu wa mbere Ambasaderi wungirije wa Koreya ya Ruguru mu muryango w’Abibumbye, Kim In Ryong yavuze ko Amerika iri kwitwara nk’ibandi.

Yavuze ko ibyo Amerika iri gukora ari integuza ko intambara hagati y’ibihugu byombi ishobora kuba isaha ku isaha.

Yagize ati "Byateje ikibazo gikomeye ku buryo intambara y’ibisasu kirimbuzi yakwaduka igihe icyo aricyo cyose ku kigobe kandi ni ikibazo ku isi no ku mutekano wayo."

Kim Ryong yavuze ko Amerika ariyo iri kwitwara nk’ibandi ikora ibikorwa byo gushotora Koreya ya Ruguru.

Yagize ati "Amerika iri guhungabanya umutekano w’isi itsimbarara ku myumvire yayo nk’iy’ibandi, yumva ko kuvogera igihugu kigenga ntacyo bitwaye."

Kim yakomeje ati "Koreya yiteguye intambara iyo ariyo yose izaturuka kuri Amerika.Igisasu cyose cyangwa igisasu kirimbuzi kizaterwa na Amerika, kizasubizwa mu buryo cyatewemo."

Loni yasabye Amerika ya Ruguru kumvikana binyuze mu bubanyi n’amahanga.

Mu mpera z’uku kwezi hateganyijwe inama y’akanama k’umutekano ka Loni iziga kuri icyo kibazo.Iyo nama izaba iyobowe n’Umunyamabanga wa Amerika Rex Tellerson.

Koreya ya Ruguru yasabye ko yazaba ihagarariwe muri iyo nama ariko ntiyigeze isubizwa.

Koreya ya Ruguru irateganya kugerageza ikindi gisasu muri iki cyumweru.Ubusanzwe kugerageza ibisasu kirimbuzi ntibyemewe mu mategeko ya Loni, ndetse Koreya yagiye ifatirwa ibihano kubera iryo gerageza ariko ntirabicikaho.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Ibyo korea irimo gukora, nugushaka kwereka, Amerika ko nayo arijyihanganjye, ataragafu kimvugwa rimwe, atarigihugu cyo gufatiraho fri, uko wiboneye nukubereka ko nabo, arabagabo sabana bogufatiraho ibyemezo byose bije.

Tanga Igitekerezo