Koreya ya Ruguru yagerageje ikindi igisasu nticyarenga umutaru

1

Ubuyobozi bwa Amerika ndetse na Koreya y’Epfo bwatangaje ko Koreya ya Ruguru yagerageje ikindi gisasu cy’ubumara ariko nticyarenga umutaru.

BBC yatangaje ko icyo gisasu cyageragejwe mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ku masaha yo muri Koreya ya Ruguru.

Icyo gisasu cyageragerejwe mu ntara ya Pyongyang iri mu majyepfo ya Koreya ya Ruguru, icyakora ngo nticyarenze ku butaka bw’icyo gihugu.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yavuze ko kugerageza ikindi gisasu kwa Koreya ya Ruguru ari ugusuzugura Ubushinwa bwasabye ko igeragezwa ry’ibyo bisasu bihagarara.

Ntabwo ubwoko bw’igisasu cyageragejewe buramenyekana.

Koreya ya Ruguru yaherukaga kugerageza igisasu mu minsi ishize nabwo kirapfuba.

Igeragezwa ry’ibisasu kwa Koreya kwarakaje Amerika, ihita inatangira kohereza ingabo n’ibikoresho by’intambara muri Koreya y’Epfo ihana imbibi n’iya Ruguru.

Amerika yavuze ko nibiba ngombwa ko hakoreshwa ingufu z’igisirikare bazabikora.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo