Koreya ya Ruguru ngo yiteguye kujya mu biganiro na Donald Trump

2

Perezida Kim Jong Un ashobora guhura na Perezida Donald Trump

Ubuyobozi bwa Koreya ya Ruguru bwatangaje ko bwiteguye kujya mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika igihe cyose amabwriza bazagenderaho bazaba bayumvikanyeho.

Byatanagajwe na Choe Son-hui,, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Koreya ya Ruguru ushinzwe umubano n’ibihugu byo mu majyaruguru ya Amerika.

BBC yatangaje ko Son-Hui yavuze ko ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu bombo bishoboka.

Ibi bije nyuma y’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, Amerika ishinja Koreya ya Ruguru gucura ibitwaro kirimbuzi no kubigerageza kandi bitemewe.

Byatumye guhera muri Werurwe Ameirka itangira kohereza ubwato n’intwaro z’intambara mu mazi ya Koreya y’Epfo hafi y’umupaka na Koreya ya Ruguru.

Trump yavuze ko inzira y’ibiganiro ariyo yifuza, icyakora ngo byanze hazitabazwa izindi ngufu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo