Koreya ya Ruguru irashinja Amerika gushaka kwica Perezida Kim Jong Un

5

Leta ya Koreya y’Epfo yasohoye raporo ishinja Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y’Epfo gutegura ibitero bigamije guhitana Perezida Kim Jong Un.

Umubano wa Amerika na Koreya ya Ruguru umaze igihe utameze neza.Byahumiye ku mirari mu mezi make ashize ubwo Koreya ya Ruguru yageragezaga ibitwaro kirimbuzi umusubirizo.

Muri raporo y’amagambo 1 800 yasomwe n’ibiro ntaramakuru bya Leta ya Koreya ya Ruguru, KCNA, byavuze ko hari itsinda ry’iterabwoba ryatojwe n’ibiro by’ubutasi bwa Amerika (CIA) ifatanyije n’ibiro by’ubutasi bwa Koreya y’Epfo (IS), aho bashakaga kwivugana Perezida Kim Jong Un mu myiyerekeno ya gisirikare iherutse kuba.

Iyo raporo ivuga ko hari n’umuturage wa Koreya ya Ruguru wari gukorana n’abo bashaka kwica Kim Jong, ngo yari kwifashisha uburozi bukozwe mu butabire n’ubumara.

Uwo muturage ngo yari yemerewe amafaranga na CIA ndetse na IS nkuko CNN yabitangaje, icyakora ngo icyo gitero cyaburijwemo.

Mu kwezi gushize ibinyamakuru bya Leta ya Koreya ya Ruguru byatangaje ko Amerika ifatanyije na Australia bari gutegura ibitero by’ibisasu kirimbuzi kuri Koreya ya Ruguru.

Koreya y’Epfo yo umwaka ushize umwe mu badepite bayo yatangaje ko bafite umugambi wo gukuraho ubuyobozi bwa Koreya ya Ruguru.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

  1. Hoya Kim nabahangare imbere baba bahereye bigize ibihanganhye bakandamiza abandi nabo bage babahangara barebeko inkoni utunga abandi nawe bayigutunga.

  2. Butoyi urumuswa cyane, ntujya ukurikira neza kbs, ngo Amerika irivanga ? banza ubaze impamvu zabyo. no kugusobanurira byagorana kubera ko ntacyo uzi uretse guhubuka wandika comment yuzuyemo ubujiji.

  3. Umugabo akwiyeguvfa nkumugabo kimijoni ndamwemera amerika yigira igihangange nzoraba kwinanira imana

  4. jewe uko mbibona president wa korea yaruguru yo batangura bataramwataka kuko barinze babishira mumajwi nimpaka bategerezwa kumwica

  5. nonese kuki leta zunze ubumwe za amerika iguma yivanga mumibereho yibindi bihugu?Jewe mbona kim jong yokwegera president wa kokeya yepfo bakavugana ibibazo bibahanze bakabitorera umuti kuko ndaziko babishoboye.

Tanga Igitekerezo