Korea ya ruguru yongeye gukora mu jisho Amerika

3

Korea ya Ruguro yongeye kugerageza ikindi gisazu cya kirimbuzi kikaba kibaye icya gatatu cyikurikiranya mu byumweru bitatu mu gihe yari imaze iminsi ihawe gasopo na leta zunze ubumzwe za Amerika

Icyo gisassu ni icyo mu bwoko bwa Scud cyagenze ibirometero 450(450km) mbere y’uko kigwa mu mazi y’ubuyapani bituma ndetse ubuyobozi bw’ubuyapani bwamagana uyu mugambi.

Ubutegetsi bwa Pyongyang(korera ya ruguru) bushinjwa kwirengagiza kenshi ingingo ya ONU ibubuza igerageza ry’ibisasu (missiles) n’ibindi bitwaro bya kirimbuzi byo mu bwoko bwa "nucléaire", gusa Korea ikomeje kubirengaho ahubwo ikongera umurindi.

Uretse ONU kandi Amarika nayo iherutse kuvuga ko Korea ya ruguru ikwiye kureka umugambi wo gucura ibitwaro bya kirimbuzi ndetse Amerika yatangiye gushyira ubwato bw’intambaro kuri koreya y’epfo hafi y’umupaka wa Korea ya ruguru yiteguye inambara yeruye na Korea ya ruguru mu gihe itaba ihagaritse gucura ibi bitwaro.

Ubutegetsi bw’ubuyapani n’ubwa Koreya y’epfo nabwo bukaba bwamaganye uyu mugambi wa Koreya ya Ruguru. Shinzo Abe Minisitiri w’intebe w’ Ubuyapani yavuze ko batazakomeza kwihanganira ako gasuzuguro.

Ati :” nk’uko twabyemeranyijwe mu nama ya G7 ikibazo cya Korea ya Ruguru kiri mu byambere bihangayikishije amahanga. Dukorana na Leta zunze ubumwe za Amerika tuzafata ibyemezo bikwiriye ngo twihanangirize Koreya ya Ruguru”

Muri Korea Yepfo, Perezida Moon Jae-in watorewe kuyobora iki gihugu mu kwezi gushize ,yahamagaje akanama k’igihugu gashinzwe umutekano ngo barebere hamwe iby’icyo kibazo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo