Kwamamaza

MU MAHANGA

Korea y’Epfo: Abaturage mu matora ya Perezida usimbura Park Geun-Hye uherutse kweguzwa

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Korea y’Epfo: Abaturage mu matora ya Perezida usimbura Park Geun-Hye uherutse kweguzwa

Umurongo w’abaturage ba Koreya y’Epfo berekeza mu cyumba cy’itora

Abaturage bo mu gihugu cya Koreya y’Epfo kuri uyu wa kabiri bazindukiye mu matora ya Perezida ugomba gusimbura Park Geun-Hye wegujwe ashinjwa imiyoborere ihahwitse, ruswa ndetse n’itonesha.

Hashize igihe Koreya y’Epfo iri mu mpagarara za politiki zakuruwe n’imyigaragambyo yaje kuvamo iyeguzwa rya Park Geun-Hye wahoze ayoboye iki gihugu ushinjwa ibyaha bya ruswa.

Ibiro by’itora byafunguwe saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugirango abaturage bitorere perezida mushya.

Abakandida cumi na batatu bahanganye kuri uyu mwanya abahatanye cyane ni Moon Jae-in, Hong Joon-pyo, na Ahn Cheol-soo.

BBC yatangaje ko Moon Jae-in wo mu ishyaka ry’Abademukarate ari we uhabwa amahirwe menshi akaba mu migabo n’imigambi ye avuga ko afite gahunda yo kuzura umubano na Koreya ya Ruguru mu rwego rwo kuzahura ubukungu bwazahajwe n’imivurungano y’ibya politiki.

Abiyamamaje bose basezeranye kuzahura ubukungu bw’iki gihugu. Umukandida utsinda aya matora biteganyijwe ko aza gutangazwa muri iri joro ndetse akaba ashobora no kuzarahira ku munsi w’Ejo. Aya matora yitabiriwe n’urubyiruko ku buryo butigeze kubaho mu mateka y’iki gihugu.

Mu kwezi kwa Werurwe nibwo Park Geun-hye, umugore wari uyoboye Koreya y’Epfo yegujwe ku butegetsi ari na we wa mbere wegujwe mu mateka y’iki gihugu, aya matora arimo kuba mu gihe we ari muri gereza ndetse akaba atanemerewe gutora.

Ashinjwa ibyaha bya ruswa no gukoresha mu nyungu ze ububasha bw’umukuru w’igihugu, imbaga y’abaturage yagiye yigaragambya igaragaza kutamushyigikira bamushinja kurangwa na ruswa no gusumbanya abaturage agatonesha bamwe.

Raoul Dasrah Nshungu

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza