Komando mukuru wa Islamic State yishwe

Omar al-Shishani wari umuyobozi mukuru w’umutwe w’abarwanyi wa Leta ya Kisilamu (Islamic State) yiciwe muri Iraq.

Amakuru y’urupfu rw’iyi nyeshyamba yatangarijwe k’urubuga rw’uyu mutwe w’abarwanyi kuri uyu wagatatu tariki 13 Nyakanga 2016.

Izi nyeshyamba zemeje ko uyu muyobozi wazo yiciwe mu gace kitwa Sharqat mu mujyi wa Mosul wigaruriwe n’izi nyeshyamba.

Uyu mutwe w’abarwanyi ariko ntabwo watangaje isaha nyakuri uyu muyobozi wazo yapfiriyeho.

Urupfu rw’uyu muyobozi ngo ni kimwe mu bintu bishobora gukoma mu nkokora uyu mutwe w’abarwanyi nkuko Aljazeera ikomeza ibitangaza.

Si ubwa mbere humvikanye amakuru y’urupfu kuri iki kihebe kuko no mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka na bwo igisirikare cya Amerika cyari cyatangaje ko cyamwivuganye ndetse banatangaza ko bizagarura amahoro muri Iraq na Siiriya, gusa kuri ubu amakuru yatangajwe n’uyu mutwe ubwawo.

Amazina y’uyu mugabo nyakuri ngo ni Tarkhan Batirashvili akagira n’izina ry’intambara ari ryo "Omar the Chechen".

Iyi nyeshyamba ngo yari indwanyi ikomeye cyane mu mutwe wa Islamic State ndetse akaba yaragiye ashakishwa kenshi n’igisirikare cya Amerika ku buryo hanashyizweho miliyoni nyinshi ku muntu uzamufata cyangwa akamwica.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo