Koffi Olomide yatawe muri yombi mu gihe yiteguraga kuririmbira abanyakenya

Koffi Olomide, umuhanzi ukunzwe cyane mu gihugu cya Congo kubera injyana aririmba ya Lumba yatawe muri yombi na police yo mu gihugu cya Kenya nyuma yo guhohotera umugore.

Kuri uyu wa gatanu tariki 22 Nyakanga 2016 umuhanzi Koffi Olomide yatawe muri yombi ubwo yari avuye mu kiganiro cyatambukaga imbonankubone kuri Televiziyo yo mu gihugu cya Kenya aho yashinjwaga gukubita umubyinnyi we.

Ibi byabaye nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’uyu muhanzi akubita umugeri umugore ibi bikaba byabereye ku kibuga cy’indege cya JKIA muri Kenya.

Koffi Olomide yageze mu gihugu cya Kenya ku wa gatanu aho yari agiye mu gitaramo cyagombaga kubera mu gihugu cya Kenya kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2016.

Koffi yari aherekejwe n’ikipe y’abantu 6. Ubwo uyu muhanzi yageraga ku kibuga cy’indege cya JKIA akaba yarakiriwe n’imbaga y’abafana be batuye muri Kenya.

Ubwo bari bakiri ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Nairobi (Jomo Kenyatta International Airport) ni bwo uyu muhanzi yaje gukubita uyu mubyinnyikazi we amuziza kuba yanze kumva inama za Cindy umwe mu bayobozi ba Band imuririmbira unafatwa nk’inshoreke ye.

Nyuma yuko kutumvikana hagati y’abo bagore uko ari babiri, inzego zishinzwe umutekano ku kibuga cy’indege, zagerageje guhosha ako kavuyo ariko biba iby’ubusa, maze Antoine Christophe Agbepa Mumba ari we Koffi Olomide ahita afata icyemezo cyo gukubita uwo mugore imigeri.

Nyuma y’uko ibi bibaye ni bwo umuyobozi wa Polisi muri iki gihugu IGP (Inspector General of Police) Joseph Boinnet yahise asaba ko Koffi Olomide atabwa muri yombi agahatwa ibibazo ku cyaha yakoze cyo guhohotera umugore.

Ibi kandi ntibyishimiwe na komisiyo ishinzwe uburinganire muri Kenya aho Winfred Lichuma ushinzwe iyi komisiyo, yatangaje ko iki ari ikintu kigayitse cyane gukubitira umuntu imbere ya Polisi n’imbere ya camera, akaba ari yo mpamvu ngo Koffi Olomide agomba kubiryozwa.

Ubwo uyu muhanzi yaganiraga n’itangazamakuru yahakanye icyaha aregwa ahamya ko atigeze amukubita nyamara yirengagiza ko bigaragara mu mashusho yafashwe ako kanya n’abanyamakuru barimo n’aba Citizen TV agakwirakwizwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.

Antoine Christophe Agbepa Mumba (Koffi Olomide) w’imyaka 60 y’amavuko akunda kurangwaho ibikorwa byo gukubita abantu inshuro nyinshi kandi bikabera mu ruhame .

Mu mwaka wa 2012 Koffi Olomide yakubise uwitwa Diego Lubaki, umu producer we muri RD Congo, icyo gihe akatirwa n’urukiko gufungwa amezi atatu.

Mu mwaka wa 2008 na bwo Koffi Olomide yakubise umu ‘Cameraman’ wa Televiziyo yitwa RTGA yo muri RD Congo. Bivugwa kandi ko Koffi Olomide yigeze gufungirwa mu gihugu cya Zimbabwe azira gukubita abafana.

Reba hano amashusho ya Koffi Olomide akubita umubyinnyi we:

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo