Koffi Olomide yasabye imbabazi isi yose nyuma yo kwicuza ibyo yakoze

2

Koffi Olomide yagaragaye kuri Television y’igihugu cya Congo asaba imbabazi abakunzi be, ababyinnyi be ndetse n’abatuye isi bose ku makosa yo gukubita umubyinnyi we yakoreye mu gihugu cya Kenya.

Kuri iki cyumweru tariki 23 Nyakanga 2016 ni bwo umuhanzi ukunzwe cyane mu gihugu cya Congo, Koffi Olomide yagaragaye kuri Televiziyo y’igihugu asaba imbabazi abafana be, ababyinnyi be ndetse n’isi yose nyuma yo gukubita umwe mu babyinnyi be witwa Pamela.

Ubwo yari kuri Televiziyo y’igihugu cya Congo mu kiganiro cyitwa ’Karibu Variétés’ yasabye imbabazi abafana be, abanyekongo ndetse n’isi yose kandi yongera ho ko yicuza bikomeye ikosa yakoze.

Yagize ati: "Ntacyo mfite cyo guhakana, mfite umutimanama umpata, mfite umukoro wo kubwira abakunzi banjye ko nsabye imbabazi. N’impagarike yanjye yose ndicuza ku byabaye, abakunzi bajye bose mbasabye imbabazi, nsabye imbabazi abanyekongo bose ku myitwarire yangaragayeho ..."

Koffi Olomide kandi yasabye imbabazi by’umwihariko umubyinnyi we Pamela yakubitiye ku kibuga cy’indege cya Kenya ndetse azisaba n’abagore bose muri rusange kuba yarabasuzuguye akanabahohotera.

Yagize ati: "Ndasaba imbabazi abadamu bose, nsabye imbabazi by’umwihariko Pamela umubyinnyi wanjye akaba n’umukozi wanjye kuko nagaragaje ko mbasuzuguye kandi ndabahohotera, "

Umuhanzi Koffi Olomide wasabye imbabazi yirukanwe ku butaka bw’igihugu cya Kenya ubwo yahageraga kuwa gatanu tariki 23 Nyakanga 2016 aho yari agiye mu gitaramo cyagombaga kubera mu gihugu cya Kenya.

Ubwo yari agiye muri Kenya, Koffi Olomide yari aherekejwe n’ikipe y’abantu 6, ubwo uyu muhanzi yageraga ku kibuga cy’indege cya JKIA nyuma yaje gukubita umugeri umwe mu babyinnyi be amuziza kuba yanze kumva inama za Cindy umwe mu bayobozi ba Band imuririmbira unafatwa nk’incoreke ye.

Ibi bikaba bitarishimiwe n’abaturage ba Kenya inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bwahisemo kumwambura uburenganzira bwo kuguma kubarizwa muri iki gihugu .

Reba hano amashusho ya Koffi Olomide asaba imbabazi kuri Televiziyo:

Soma ikuru yabanje hano:Koffi Olomide yatawe muri yombi mu gihe yiteguraga kuririmbira abanyakenya :http://www.makuruki.rw/MU-MAHANGA/article/Koffi-Olomide-yatawe-muri-yombi-mu-gihe-yiteguraga-kuririmbira-abanyakenya

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo