Kim Jong-un ngo ari gutangiza intambara yeruye

4

Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru Kim Jong-un ari gutangiza intambara yeruye kubera igisasu gikomeye kuruta ibindi yagerageje, aya ni amagambo y’uburakari yavuzwe n’intumwa ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu muryango w’abibumbye.

Mu nama yigitaraganya yahuje abagize akanama k’umutekano mu muryango w’abibumbye yateranye kuri uyu wa mbere i New York, Nikki Haley yavuze ko Amerika idashaka intambara ariko ngo kwihangana kwayo kugomba kurangira.

Amerika itegereje ibihano bishya by’umuryango w’abibumbye ugomba gufatira Koreya ya Ruguru vuba . Amerika n’Ubudage bashyigikiye ko Koreya ya Ruguru ifatirwa ibihano mu buryo bwihuse.

Amerika kandi yavuze ko igiye kuvugana n’ibihugu by’inshuti byo ku mugabane w’uburayi hamwe n’Ubuyapani kugirango babashyigikire kuri ibyo bihano ariko bakaba bafite impungenge ko Ubushinwa n’Uburusiya batazabashyigikira muri uwo mugambi mu gihe bafite ububasha bwo guhagarika ibyemezo nk’ibyo mu muryango w’abibumbye.
.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. Nibagire vuba basekurane mu gihe bagihugiye mu byabo natwe dukubirane u Burundi bazarangiza natwe twarangije ibyacu.

  2. Nibagire vuba basekurane mu gihe bagihugiye mu byabo natwe dukubirane u Burundi bazarangiza natwe twarangije ibyacu.

  3. Nibagire vuba basekurane mu gihe bagihugiye mu byabo natwe dukubirane u Burundi bazarangiza natwe twarangije ibyacu.

Tanga Igitekerezo