Kiiza Besigye yongeye gutabwa muri yombi

Kiiza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda yatawe muri yombi ubwo yari asohotse mu rugo rwe mu mujyi wa Kampala kuri uyu wa Gatandatu.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ya Nagalama.

Ntabwo Polisi iratangaza icyatumye imuta muri yombi.

Besigye yaherukaga gutabwa muri yombi mu minsi ishize ubwo yari avuye ku Mugabane w’Uburayi, ariko yahise ajyanwa mu rugo iwe hirindwa ko abamushyikiye bateza akavuyo ku kibuga cy’indege nkuko Leta yabitangaje.

Besigye afashwe mugihe abatavuga rumwe na Leta bari mu myiteguro yo kujyana ikirego mu Nteko Ishinga Amategeko mu cyumweru gitaha, basaba ko hakurikiranwa impamvu akomeje gutabwa muri yombi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo