MU MAHANGA
Kiir na Machar bahuriye mu biganiro by’amahoro gusa ibyaganiriweho birimo amacenga

Perezida wa Sudan y’Epfo, Salva Kiir yahuye n’uwahoze ari vice-Perezida we akaza guhinduka inyeshamba, Riek Machar baganira ku cyagarura amahoro mu gihugu kimaze igihe kirangwa n’intambara z’urudaca.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, tariki 20 Kamena 2018, aba bagabo bombi bahuriye muri Ethiopia baganirira mu biro bya Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu baganira ku cyatuma igihugu cyabo kigarukamo amahoro n’ubwo atari ubwa mbere bahuye bakemeranya kunga ubumwe ariko nyuma y’igihe gito intambara ikongera ikarota.
Daily Nation dukesha iyi nkuru ivuga ko Kiir na Machar bahuye ku butumire bw’igihugu cya Ethiopia nk’umuhuza dore ko Minisitiri mushya w’iki gihugu, Abiy ariwe muyobozi wa IGAD (The Intergovernmental Authority on Development).
Riek Machar na Salva Kiir baherukaga guhura mu 2015 ubwo bashyiraga umukono ku masezerano y’amahoro ariko ntibyateye kabiri badatesheje amasezerano agaciro bakajya mu mirwano.
Kugeza ubu Riek Machar n’abamushyigikiye bahungiye muri Afurika y’Epfo muri Nyakanga umwaka wa 2016 ariko kumvikana n’ubutegetsi buriho ngo bagaruke mu gihugu byabaye ingorabahizi.
Kuva mu 2011 Amerika yafasha Sudan y’Epfo kwiyomora kuya ruguru, abasaga ibihumbi icumi bamaze kwicwa mu gihe 1/3 cya miliyoni 12 bamaze kuvanwa mu byabo.
- Kuva Rik Machar yakwigomeka amagana y’abaturage ba Sudan y’Epfo bamaze kuva mu byabo
Tanga igitekerezo