Kenyatta yateguye amasengesho yo gusengera amatora avuga isomo rya Bibilliya rizibandwaho

Perezida wa Kenya UhuruKenyatta kuri uyu wa gatatu yatangaje ko gusenga Imana ari byo byonyine bizatuma amatora ateganyijwe gusubirwamo muri iki gihugu agenda neza.

Ibi yabivuze nyuma yuko umwe mu bakomiseri ba komisiyo y’amatora witwa Roselyn Akombe yeguye agahita anahungira muri Amerika avuga ko nta myiteguro ihagije yatuma igihugu gikora amatora mu mucyo.

Perezida Kenyatta yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero gusengera igihugu muri iyi minsi yo kwitegura gusubiramo amatora kuko ngo igihugu cye arabona gikeneye ubuntu n’impuhwe z’Imana muri iyi minsi.

Kubw’ibyo, Perezida Kenyatta yatangaje ko ku cyumweru tariki 22 Ukwakira hazaba umunsi wo gusengera igihugu no kukiragiza Imana Nyagasani muri ibi bihe byo gusubiramo amatora.

Yavuze ko kuva urukiko rw’ikirenga rwategeka ko amatora azasubirwamo ibintu byahise bitangira gukomera ariko ngo arashima Imana ko yakomeje kubahozaho ijisho.

Ati: "Inzira ntiyigeze yorohera igihugu kuva urukiko rwafata iki cyemezo, ariko turashima Imana kuba muri ibyo bihe iduhozaho ijisho. Ubu rero mu rugendo rwo kuwa 26 Ukwakira (umunsi w’amatora) nk’abantu batinya Imana, turayiyambaje kugirango iduhe uburinzi bwayo bwera ngo tubashe kuzuza inshingano dufite ku itegeko nshinga kandi tuzabikora."

Yakomeje agira ati: "Kuri uriya munsi (kucyumweru) tuzaba dusabira igihugu cyacu imigisha y’Imana kandi tuzasaba Imana kuturinda no kutuyobora haba muri ibi bihe no bihe biri imbere, tuzasengera abayobozi bacu tubasabira ubwenge no gukunda amahoro n’ubutabera."

Ku itariki 01 Ukwakira nibwo Perezida w’urukiko rw’ikirenga rwa Kenya David Maraga yanzuye avuga ko amatora yo kuwa 08 Kanama yagaragayemo amakosa akomeye ategeka ko hategurwa andi anyuze mu mucyo mu gihe kitarenze iminsi 60.

Aya matora yagombaga guhuza Kenyatta na Odinga bari bahanganye cyane mu majwi ariko Odinga yaje gukuramo kandidatire ye avuga ko nta mpinduka abona muri Komisiyo y’amatora zatuma amatora agenda neza kurusha aya mbere ahubwo we ngo abona azaba mabi kurushaho.

Uyu mukuru w’igihugu yifashishije isomo riboneka mu 2 Ngoma 7:14 hagira hati: "Maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu."

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo