Kenya yatangiye kuvana abasirikare bayo muri Sudani y’Epfo

Abasirikare ba Kenya ubwo bageraga ku kibuga cy’indege cyitiriwe Jomo Kenyatta/Photo Reuters

Igihugu cya Kenya cyatangiye kuvana abasirikare bacyo bagiye kurinda amahoro muri Sudani y’Epfo nyuma y’aho Loni yirukaniye umuyobozi w’ingabo zayo muri ubwo butumwa.

Hashize icyumweru Ban Ki Moon afashe umwanzuro wo kwirukana Lt Gen Johnson Mogoa Kimani Ondieki nyuma yo kunanirwa kurinda abasivili ubwo ingabo za Leta zabarasagaho.

Kenya yahise ivuga ko igiye kuvana abasirikare bayo muri Sudani y’Epfo, ngo kuko kwirukana Ondieki atari cyo kibazo, ngo ahubwo ikibazo ni amahame agenga izo ngabo.

Kuri uyu wa Gatatu General Major Benjamin Biwott yabwiye abanyamakuru i Nairobi ko abasirikare 100 bamaze kugaruka mu gihugu.

Yavuze ko n’abandi basirikare babo bagera ku gihumbi bazaza mu minsi iri mbere nubwo atatangaje igihe bazashirirayo nkuko tubikesha Reuters.

Biwott yavuze ko Kenya isanzwe igarura amahoro mu bihugu bitandukanye kandi ngo izakomeza kubikora.

Intambara muri Sudani y’Epfo yadutse mu mwaka wa 2013 nyuma y’iminsi mike igihugu kibonye ubwigenge.Perezida Salva Kiir na Visi Perezida Riek Machar ntibacana uwaka kuva ubwo, byaje no gutuma Machar afata iy’ubuhungiro mu mezi ashize.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo