Kwamamaza

MU MAHANGA

Kenya yasubitse icyemezo cyo gufunga inkambi nini ku Isi

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Kenya yasubitse icyemezo cyo gufunga inkambi nini ku Isi

Leta ya Kenya yasubitse icyemezo cyo gufunga inkambi nini ku isi mu gihe cy’amezi atandatu kubera ibyo bise ibihe bikomeye nby’umutekano muri Somaliya

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu cya Kenya Joseph Nkaissery kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2016 yabwiye itangazamakuru ko Leta ya Kenya yasubitse icyemezo cyo gufunga iyi nkambi nyuma yo kubisabwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).

Nkaissery yagize ati: "Guverinoma yemeye ubusabe bwo kongera igihe cyo gufunga iyi nkambi icumbikiye impunzi z’abanya-Somaliya, inkambi ya Dadaab izafungwa nyuma y’amezi atandatu"

Ibi bivuze ko iyi nkambi nini ku isi itagifunzwe kuwa 30 Ugushyingo 2016 nkuko Leta ya Kenya yari yabitangaje muri Gicurasi uyu mwaka.

Ibi kandi bivuze ko amasezerano ahuriweho n’impande eshatu (Kenya, Somaliya na UNHCR) yavugaga ko impunzi z’abanya-Somaliya zigomba gusubira iwabo mu mpera z’uyu mwaka na yo yateshejwe agaciro nyuma yuko kimwe cya cumi cy’izi mpunzi zari zamaze kwimurirwa ahandi.

Icyemezo cyo gufunga iyi nkambi icumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 262 (262,000) cyagiye kitavugwaho rumwe hagati ya Kenya n’umuryango w’abibumbye ndetse n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, aho Kenya yashakaga kuyifunga ariko LONI yo ikavuga ko gufunga iyi nkambi byaba ari ugutanga ubuzima bw’impunzi ziyicumbikiwemo.

Nkaissery muri Gicurasi yari yaratangaje ko iyi nkambi igomba gufungwa mu mpera z’uku kwezi ku mpamvu yavuze ko ari iz’umutekano, kurengera ibidukikije, ibibazo by’ubukungu bishingiye kuba Kenya yaravugaga ko imiryango mpuzamahanga yatangaga imfashanyo zidahagije mu gufasha izo mpunzi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza