Kwamamaza

MU MAHANGA

Kenya yariye karungu nyuma y’aho Ban Ki Moon yirukaniye uwari uhagarariye UNMISS

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Kenya yariye karungu nyuma y’aho Ban Ki Moon yirukaniye uwari uhagarariye UNMISS

Leta ya Kenya yababajwe n’icyemezo cyafashwe n’Umunyamabanga Mukuru wa LONI Ban Ki Moon cyo kwirukana Lt Gen Johnson Ondieki nk’uhagarariye ingabo za zayo zishinzwe kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Ban Ki Moon yamuhagaritse nyuma ya raporo yavugaga ko Ondieki n’ingabo ze batabashije kurinda abasivili muri Nyakanga ubwo baterwaga n’ingabo za Leta.

Mu itangazo Kenya yasohoye nkuko tubikesha BBC, yagaye uwo mwanzuro ivuga ko udaciye mu mucyo kandi ko bishobora gutuma ivana ingabo zayo muri Sudani y’Epfo.
Kenya yatangaje ko Loni yirengagije kureba ibibazo bituma ingabo zayo zidakora uko bikwiye aho ziri mu butumwa ahubwo igashaka kubihirikira ku muntu umwe.

Ntabwo bizwi umubare w’ingabo za Kenya ziri muri UNMISS, gusa misiyo yose igizwe n’ingabo ibihumbi 13.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza