Kwamamaza

MU MAHANGA

Kenya: Yatawe muri yombi azira amafoto yashyize kuri Facebook

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Kenya: Yatawe muri yombi azira amafoto yashyize kuri Facebook

Umusore witwa Calvin Mbane Alfayo bakunze kwita Mohamed Alfayo afungiye kuri Sitatiyo ya Polisi ya Sotik muri Kenya azira amafoto yashyize ku rubuga rwe rwa Facebook avuga ko amaze gusambanya umwana w’imyaka icumi yagaragaje kuri ayo mafoto

Ayo mafoto yagaragaye ku rubuga rw’uyu musore w’imyaka 29 ku munsi w’ejo tariki 3 Ukwakira 2016 aho yari yifotoye ari mu gisambu ari kumwe n’umwana w’imyaka icumi wiga muwa kane w’amashuri abanza avuga ko amaze kumusambanya.

Nyuma yo gushyira ayo mafoto kuri Facebook yayakurikije amagambo yo kwigamba avuga ko yakoranye imibonano mpuzabitsina n’uwo mwana.

Ayo mafoto yakwirakwijwe ku bantu benshi bituma bamwe bahuruza polisi ngo ifate uwo musore imukurikiraneho icyaha cyo gufata ku ngufu uwo mwana.

Jonathan Ngala, umuvugizi wa polisi yatangaje ko uyu musore yatawe muri yombi akaba akurikiranweho gusambanya umwana ku ngufu yarangiza anakabyigamba ku mbuga nkoranyambaga.

Ngala yatangarije ikinyamakuru Daily Nation ko polisi ikomeje gukora iperereza ngo imenye niba koko ibyo uyu musore yatangaje kuri Fecebook aribyo cyangwa niba hari undi muntu waba yarinjiye mu mabanganga y’urubuga rwe agashyiraho ayo mafoto n’ibiyanditseho.

Kugeza ubu Polisi ngo ntirabona uwo mwana w’umukobwa wari uri kuri ayo mafoto ariko ngo uyu musore azarekurwa ari uko hamaze kumenyekana ukuri nyako kuri aya mafoto.


Dore amafoto yakwirakwijwe ku rubuga rw’uyu musore n’amagambo yari yanditse

IBITEKEREZO

  • onyango joseph Yanditse:

    uyumusore hariumuntu wamwinjiriye ushakakumucisha umutwe ahubwoImana imutabare.

  • onyango joseph Yanditse:

    uyumusore hariumuntu wamwinjiriye ushakakumucisha umutwe ahubwoImana imutabare.

  • Nyabenda Emmanuel Yanditse:

    ivyo nukubiraba nkuko mwanditse harigihe nyene wosanga hari umuntu azi konte yiwe ya facebook agashaka kumwicisha.

  • Sibomana jean de Dieu Yanditse:

    Uwomusore ashobora kuba yarinjiriwe! Bakore iperereza neza barebe pe

  • Nyabenda Emmanuel Yanditse:

    ivyo nukubiraba nkuko mwanditse harigihe nyene wosanga hari umuntu azi konte yiwe ya facebook agashaka kumwicisha.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza