Kwamamaza

MU MAHANGA

Kenya: Umusore w’imyaka 23 wafashijwe n’abamotari kwiyamamaza yatorewe ubudepite

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Kenya: Umusore w’imyaka 23 wafashijwe n’abamotari kwiyamamaza yatorewe ubudepite

Umusore w’imyaka 23 wari umukandida wigenga mu matora y’abadepite aherutse kubera muri Kenya yatunguye benshi atsindira umwanya w’ubudepite arushije amajwi abakandida b’amashyaka arimo na Jubilee rya Uhuru Kenyatta uhatanira kongera kuyobora iki gihugu

Uyu musore witwa John Paul Mwirigi azaba ahagarariye intara ya Igembe, afite impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) akaba yarize uburezi.

Yatsindiye ku majwi 18, 867 mu gihe umukandida wa Jubilee, Rufus Miriti, yabonye amajwi 15, 411.

Uyu Mwirigi azaba ari we mudepite ufite imyaka mike mu nteko ishinga amategeko ya Kenya. Mu kwiyamamaza kwe ntabushobozi bwinshi yari afite ahubwo ngo yagendaga n’amaguru urugo ku rundi abwira abantu imigabo n’imigambi ye.

Nyuma abamotari baje kumwikundira bakajya bamufasha bakamuha rifuti imugeza aho agiye kwiyamamariza kugeza azengurutse mu bice byose bigize agace yifuzaga guhagararira mu nteko ishinga amategeko.

Abamushyigikiye bashimishijwe n’intsinzi ye kuko bizeye ko yumvise ibibazo byabo kandi azanabikemura.

Mwirigi yatangarije Dailynation ko yatangiye kwiyumvamo politiki akiri mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa gatatu ndetse atangira kubwira abo biganaga ngo batangire kumwamamaza ababwira ko azakenera amajwi yabo muri uyu mwaka wa 2017.

Uretse kuba yarayoboye abanyeshuri bagenzi be akanayobora mu nzego z’ibanze, nta bindi bigwi uyu musore afite muri politiki.

Gusa ngo akurikije ubuzima bubi yabayemo mu muryango yavukiyemo w’abana umunani, abona azabasha kuvugira abakene, agashyigikira kuzamura ishoramari mu buhinzi, kwihangira imirimo no kuzamura abafite impano.

Uyu musore aracyaba mu nzu y’ababyeyi be, nta mitungo yihariye afite ndetse n’ababyeyi be ntibaramuha umugabane (indemano).

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza