Kwamamaza

MU MAHANGA

Kenya:Umunyapolitiki yagaragaye hafi y’umugezi yishwe

Yanditswe

kuya

Kenya:Umunyapolitiki yagaragaye hafi y’umugezi yishwe

Uwitwa Thomas Minito, Umunyapolitike wari umaze iminsi akorwaho iperereza ku bitero byagabwe ku bikingi by’abazungu yasanzwe yapfuye hafi y’umugezi.

Minito yasanzwe mu gace kitwa Machakos mu cyumweru gishize yishwe.Yari amaze iminsi itatu aburiwe irengero.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko nyakwigendera ashobora kuba yarishwe akubiswe ikintu kuko basanze afite igikomere kinini ku mutwe.

Umurambo wa Nyakwigendera Thomas bawusanze ureremba mu mugezi uherereye mu bilometero 50 uvuye mu murwa mukuru Nairobi.

Polisi ya Kenya yatangaje ko uyu mugabo wari umunyapolitiki yari anakurikiranyweho kugira uruhare mu iyicwa rya Kuchi Galman, umu-Taliyani wakoraga mu mishinga yo kurengera ibidukikije muri Kenya.

Hashize iminsi Leta ya Kenya yohereje abasirikare mu gace ka Like piyol guhosha ubugizi bwa nabi bukorwa n’Aborozi b’abanya Kenya baba bashaka kwigarurira ibikingi bya abimukira ba Abazungu.

Abakurikiranira hafi icyo kibazo baremezako abaya Politike bo muri Kenya muri aka gace ka Like piyol aribo bashoye aborozi muri icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.

Nyakwigendera Thomas yari mu nteko rusange yo mu karere ka Balingo muri lifty valley yo muri Kenya, gusa ibitangaza makuru byo muri Kenya.

Ndayishimiye Thierry

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza