Kwamamaza

MU MAHANGA

Kenya: Umukobwa ufungiwe kwica umukunzi we yatorewe kuba Miss muri gereza [Amafoto]

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Kenya: Umukobwa ufungiwe kwica umukunzi we yatorewe kuba Miss muri gereza [Amafoto]

Ruth Kamande watorewe kuba nyampinga muri gereza ya Langata

Miss Ruth Kamande ngo yahogoje benshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’abamureba bose amaso ku maso ariko aza gufungirwa icyaha gikomeye cyo kwica umusore bakundanaga

Uretse abasore n’abagabo, ngo ubwiza bwa Ruth Kamande bunatangarirwa n’abakobwa n’abagore bagenzi be bafunganwe ari na cyo cyatumye ari we bahitamo kubabera Nyampinga (Miss) muri gereza y’abagore ya Langata.

Ikinyamakuru The Star cyo muri Kenya, cyanditse ko uyu mukobwa w’imyaka 22 y’amavuko bakunze kwita Bigy afungiwe icyaha kwicisha icyuma uwari umukunzi we Fareed Mohammed wapfuye afite imyaka 24.

Uyu mukobwa ngo yishe uyu musore bapfa ubutumwa bugufi umusore yari yohererejwe kuri terefone n’undi mukobwa bakundanaga mu ibanga maze yanga ko umukobwa abusoma barwanira terefone kugeza bayimennye bituma uyu mukobwa afata icyuma asogota umukunzi we inshuro 22 aramwica.

Nyuma yo gutorerw kuba Nyampinga, yatangaje uko abyakiriye agira ati: “Uretse kuba ntabwisanzure umuntu aba afite, muri gereza si ahantu habi, hari gahunda zituma umuntu yisubiraho, nkihagera narahindutse ntangira no guhindura abandi, iyo uberetse ko wahindutse baguha amahirwe yo kujya mu bikorwa bitandukanye nk’iki ndimo”

IBITEKEREZO

  • -xxxx- Yanditse:

    Nawe Nibamwice Na Yesu Yarabivuze Ngo Uwuzicisha Inkota Nawe Aze Yicishwe Inkota

  • Irakoze Fatma Yanditse:

    Aravyishimiy kand kubigerak yishe umukunziw?

  • Ntawe Yanditse:

    Nivyiza Kuba Yatowe Mubandi Naho Yarapfunzwe Kubericahayakoze,none Abamutoye Nkumu Miss Bisunziki?Yobarukwarumuhizi Muribi Cankibindi?Tubwire

  • Habonimana Yanditse:

    Je Mbona Bomugrira Imbabazi Kuko Nawe Ndakeka Atabikoze Avyishimiye Ahubwo Yabikoze Ababajwe Nuko Yamuvanze Nibamurekure Ayo Mahigwe Yagiriye Mumpimba Anayapimire Hanze Yagereza

  • Habonimana Yanditse:

    Je Mbona Bomugrira Imbabazi Kuko Nawe Ndakeka Atabikoze Avyishimiye Ahubwo Yabikoze Ababajwe Nuko Yamuvanze Nibamurekure Ayo Mahigwe Yagiriye Mumpimba Anayapimire Hanze Yagereza

  • Manariyo Adrien Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano umukobw yarihenz yakoz icaha gikomey kwic umukunz wiw ahubwo nahanw

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza