Kenya:Raila Odinga yasabye abamushyigikiye kudakora imibonano mpuzabitsina mbere y’amatora

Raila Odinga, umukandida utavuga rumwe na Leta wiyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu yasabye abamushyigikiye kutibeshya ngo bakore imibonano mpuzabitsina mbere y’uko Komisiyo y’amatora itangaza uwatsinze.

Abiyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu muri Kenya muri iyi minsi bari mu bikorwa byo kwiyamamaza baharanira kwicazwa ku ntebe y’umukuru w’igihugu mu matora azaba kuwa Kabiri tariki 8 Kanama 2017.

Ikinyamakuru The Star cyatangaje ko ubwo yiyamamazaga mu burengerazuba bwa Kenya, Odinga yasabye abamushyigikiye kwirinda imibonano mpuzabitsina mbere y’amatora ngo kuko byabarangaza mu rugamba barimo.

Yagize ati "Tariki 8 ni umunsi w’amateka, nta jwi na rimwe rigomba kubura.Abagabo bagomba kurara hanze, umunsi nugera, nta mugabo wemerewe kuryamana n’umugore."

Yakomeje abwira abagore ati "Umugabo naramuka akwegereye, umwihorere ntumurebe mubwire ko hari urugaba turi kurwana...mureke dukore imibonano mpuzabitsina tumaze gutsinda amatora."

Abakandida umunani nibo bari guhatanira kuyobora Kenya barimo Uhuru Kenyatta wari usanzwe ayiyobora na Raila Odinga ukomeye cyane mu batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo