Kenya: Abapolisi bagejejwe mu rukiko bashinjwa ubwicanyi

Abapolisi batatu bo muri Kenya bagejejwe imbere y’urukiko kubera urupfu rw’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, wari waraburiwe irengero, umurambo we ukaboneka ku wa Gatanu gishize.

Uyu munyamategeko Willie Kimani yishwe nyuma yo gutanga ikirego cy’uwo yunganiraga nawe wishwe ari kumwe n’umushoferi, waregaga umupolisi.

Ihuriro ry’abanyamategeko ryasabye abunganira abandi mu nkiko gukora imyigaragambyo ntibajye mu mirimo yabo, kandi imyigaragambyo yateguwe mu gihugu hose.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko imanza zose zari ziteganyijwe muri iki cyumweru zizasubikwa kugeza abanyamategeko bavuye mu myigaragambyo.

Urupfu rw’iyi mpirimbanyi rwateje impagarara muri Kenya kandi benshi bashinja urwego rwa polisi kuba rwarakoze ubwicanyi butemewe n’amategeko mu myaka ya ishize.

Ku mbuga nkoranyambaga abantu bakoresheje akamenyetso gatsindagira ubutumwa, bita ’hashtag’ bagira bati #StopExtrajudicialKilling bishatse kuvuga ngo "#hagarikaUbwicanyiButemewen’Amategeko" muri Kenya.

Urwego rushinzwe uburenganzira bwa muntu muri Kenya ruvuga ko inzego za polisi zishe abantu 25 mu buryo bunyuranye n’amategeko hagati y’umwaka wa 2013 na 2015.

Cyakora uru rwego, rutegamiye kuri Leta, IMLU, ruvuga ko rufite imibare y’ubwicanyi 97 bwakozwe muri 2015 honyine.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo