Kenya: Kenyatta yemeje ko imishahara y’abanyapolitiki harimo na Perezida igabanywa

2

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yavuze ko muri manda ya 2017-2022 imishahara y’abakozi bo mu nzego nkuru za Leta igomba kugabanywa hakongerwa iy’abandi bakozi ba Leta ubusanzwe bahembwa intica ntikize harimo n’abaganga bamaze iminsi mu myigaragambyo.

Ibi yabitangarije mu nteko ishinga amategeko ubwo yagaragazaga uko ubukungu bw’ igihugu ayoboye bwifashe muri iyi minsi aho yavuze ko afashe uwo mwanzuro nyuma yo kubona raporo ya komisiyo ishinzwe imishahara y’abakozi ba Leta isaba ko abayobozi bakuru bo mu nzego nkuru z’ubutegetse bagabanyirizwa imishahara bagasaranganya n’abandi bakozi ba Leta bahembwa intica ntikize.

Mu bayobozi bazagabanyirizwa imishahara kuri manda izatangira uyu mwaka ikageza muri 2022 harimo Perezida, Visi Perezida, abaguverineri, abasenateri, abadepite, n’abandi bakozi bo mu nzego nkuru za Leta.

Perezida Kenyatta yavuze ko kuba abantu bamwe biharira imishahara bidindiza iterambere ry’abanyagihugu dore ko kugeza ubu ngo 50% by’amafaranga yose yinjira mu gihugu ajya mu mifuka y’abo bayobozi bangana na 2% by’abaturage bose b’igihugu mu gihe abandi baba bicira isazi mu jisho.

Yavuze kandi ko ayo mafaranga azatuma hongerwa imishahara y’abandi bakozi ba Leta nk’abaganga, abarimu, abapolisi, abacungagereza n’abandi bakozi bahembwa amafaranga make cyane kandi batanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’igihugu.

Ikinyamakuru The citizen cyatangaje ko Perezida Kenyatta yasabye abayobozi bakuru kwihanganira impinduka mu mishahara bakamenya ko gukorera igihugu bigamije kugiteza imbere bitagamije gukiza abantu bamwe ngo abandi bicwe n’ubukene.

Nubwo hataratangazwa ingano y’umafaranga azagabanywa ku mishahara, Perezida Kenyatta yashimangiye ko nyuma y’amatora yo ku itariki 08 Kanama 2017 abazatorwa bazatangira guhembwa imishahara igabanyijwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Nibyiza cyane! Nabacu barebereho,kuko kubona harabo leta ihemba za 4000000frw,abandi bahembwa40000frw kukwezi kandi bahahira kumasoko amwe, biteye agahinda.

Tanga Igitekerezo