Kenya: Igorofa y’amazu icumi yahirimye hapfiramo abantu 6, hakomereka 40 (Videwo)

Abantu batandatu bapfuye, abandi 40 barakomereka nyuma yo kugwirwa n’inzu y’umuturirwa w’amagorofa icumi yari ikirimo kubakwa.

Iyi nzu yagwiriye aba bantu kuri uyu wa kane tariki 10 Ugushyingo 2016, mu mujyi wa Kisii mu gihugu cya Kenya.

Nyuma yo kugwa kw’iyi nzu abari muri uyu mujyi bose bahise batabara kugirango bafashe abari bari munsi y’inkuta n’ibyuma byabagwiriye ari na ko inkeragutabara zahise zihagera zitwara imirambo n’abakomeretse kwa mu bitaro.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Kenya Eric Kiraithe yavuze ko Leta yihanganishije imiryango y’ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka ndetse ko bakomeje ibikorwa by’ubutabazi bafatanyije na Polisi kugirango harebwe niba hari abandi bantu baba baburiye ubuzima muri iyi mpanuka.

Abaturage babonye iyi mapanuka bavuze ko ishobora kuba yatewe no kuba iyi nzu yari yubakishije ibikoresho bitujuje ubuziranenge bikaba ari byo byatumye igwa igeze ku igorofa rya cumi.

Daillynation yatangaje ko ubwo iyi nzu yahirimaga hari harimo abakozi benshi bari bari mu bikorwa byo kubaka bikaba bikekwa ko haba hari n’ababandi bayiguyemo bataraboneka.

Iyi nzu ngo yari yaratangiye gukorerwamo imirimo imwe n’imwe mu gice cyo hasi kuri ubu abahakoreraga na bo bakaba bari mu marira kuko ibyabo byahangirikiye bikomeye.

Dore videwo y’uko byari bimeze nyuma yo kugwa kw’iyi nkuru-

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo