Kenya: Icyihebe cyayoboye igitero kuri kaminuza ya Garissa cyishwe

Mohamed Kuno ni umwe mu bashakishwaga cyane na Leta ya Kenya.

Leta ya Somalia yemeje ko Mohamed Kuno icyihebe cyayoboye igitero cyagabwe kuri Kaminuza ya Garissa yo mu gihugu cya Kenya tariki 2 Mata 2015 cyigahitana abantu 148, yishwe.

Ingabo z’akarere zirwanya inyeshyamba z’umutwe w’abarwanyi wa Al Shabaab, zatangaje ko Mohamed Kuno ari umwe mu bantu 16 biciwe mu gitero cyagabwe ku modoka barimo mu mujyi wa Kisimayo uherereye mu majyepfo ya Somalia.

Bane mu baguye muri icyo gitero ngo ni bamwe mu bayobozi bakomeye b’umutwe wa al-Shabab.

Inkuru y’urupfu rw’iki cyihebe yemejwe kandi na Minisitiri w’Umutekano w’igihugu cya Somalia, Abdirashid Janan mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nkuko BBC dukesha iyi nkuru yakomeje ibitangaza

Guverinoma ya Kenya yemeza ko Mohamed Kuno ari we wari inyuma y’igitero cyagabwe kuri kamuniza ya Garissa ndetse icyo gihe Leta ya Kenya ikaba yarahise ishyiraho igihembo kingana n’amadorari ibihumbi 215 ($215,000) k’umuntu uzafata iki cyihebe.

Amakuru y’urupfu rwa Kuno aje mu gihe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Kamena 2016, umutwe wa Al Shabaab wigambye igitero cyagabwe kuri hoteli iri mu murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu cyahitanye ubuzima bw’abantu babarirwa mu 10 ndetse kinakomeretsa abandi 50.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo