Kenya:Barateganya ibirori by’umwana wabo bise Donald Trump

1

Donald Trump Otieno akina na nyina

Ababyeyi bo muri Kenya mu gace ka Kisumu baravuga ko bagiye gukoreshha ibirori byo kwishimira intsinzi y’umuherwe Donald Trump, nyuma yo kumwitirira umwana wabo.

Felix Otieno n’umugore we Lorna Akoth bibarutse umwana w’umuhungu tariki ya 9 Kanama uyu mwaka.

Icyo gihe kwiyamamaza byari bishyushye hagati y’umurepubulike Donald Trump n’umudemokarate Hillary Clinton.

Bakimara kwibaruka umwana w’umuhungu, nta kuzuyaza bahise bamwita Donald Trump birengagije ibyamuvugwagaho birimo kwibasira abagore n’ibindi.

Umwana yamwise Donald Trump Otieno, ubundi basigara bategereje tariki 8 Ugushyingo, umunsi w’amatora wagombaga gusiga hatowe uzayobora Amerika.

Felix Otieno avuga ko umwana we yamwitiriye Donald Trump atazi neza niba azatsinda.

Aganira na Daily Nation yagize ati "Icyo gihe ntabwo nari nzi niba Trump azatungurana agatsinda ariko numvaga uri mucuruzi afite igisabwa cyose ngo abe umuyobozi."

Akomeza avuga ko Trump yamukundiye kudaca ibintu ku ruhande, akavuga icyo atekereza cyose.

Otieno n’umugore we ubu bari gutegura ibirori by’umwana wabo, bishimira intsinzi Donald Trump yabonye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo