Kwamamaza

MU MAHANGA

Kenya: Abatinganyi barimo umupadiri bamaganye itegeko ryabashyiriweho

Yanditswe

kuya

Kenya: Abatinganyi barimo umupadiri bamaganye itegeko ryabashyiriweho

George Odunga mu rukiko rwa Milimani muri Kenya

Abatinganyi batanu barimo n’uwihaye Imana, bamaganiye kure itegeko ry’iki gihugu rihana abantu baryamana bahuje ibitsina bazwi nk’abatinganyi, bavuga ko ribangamiye uburenganzira bwabo.

Mu gihugu cya Kenya hari amategeko ahana abafite imyaka y’ubukure baryamana bahuje ibitsina, aho uhamwe n’icyaha akatirwa imyaka itanu y’igifungo.

Aba batinganyi babwiye intumwa nkuru ya Leta mu gihugu cya Kenya ko bahura n’ikibazo cy’akato bahabwa iyo bagiye gusaba service z’ubuvuzi.

Abo batinganyi kandi basaba ko bahabwa uburenganzira busesuye no gucungirwa umutekano kuko ngo bagiye bibasirwa n’abaturage no gufatwa bya hato na hato bashinjwa gufata abantu ku ngufu.

Umunyamategeko muri iki gihugu Willis Otieno, yabwiye Daily Nation dukesha iyi nkuru ko aba bantu baryamana bahuje ibitsina bashaka ko habaho ivugururwa ry’amtegeko kugira ngo ikibazo cyabo kiganirweho kuko habayeho kutubahiriza uburenganzira bwabo.

Aba batinganyi bavuze kandi ko ikibazo cyabo kiri mu nyungu za rubanda, bityo Leta ikwiye kugira icyo ikora mu maguru mashya kugira ngo kibonerwe umuti.

George Odunga, Umucamanza w’urukiko rukuru mu gihugu cya Kenya, yahise avuga ko iki ari kibazo kihutirwa anasaba ko ubucamanza bwahita bukihutisha kigakemuka mu maguru mashya.

Iyi ni incuro ya mbere ikibazo cy’abaryamana bahuje ibitsina kijyanywe mu nkiko zo muri Kenya basaba guhabwa uburenganzira kimwe n’abandi baturage ba Kenya.

Donat NIYITANGA

MAKURUKI.RW

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza