Kenya: Abapolisi 95 bafashwe n’icyorezo cya Korela

Abapolisi bakuru bagera kuri 95 bo muri Kenya bari gukurikiranwa n’abaganga nyuma yo kuyogozwa n’icyorezo cya Korela (cholera) bikekwa ko yaturutse ku biryo bariye byanduye.

Aba bapolisi barembejwe n’icyorezo cya Korela kuva kuwa gatandatu. Ku ikubitiro, abapolisi 59 bajyanywe kwa muganga kuri uwo munsi nyuma yo kurya ifunguro bikekwa ko ryari ryanduye. Kuri iki cyumweru ariko abandi basaga 30 na bo barafashwe bajyanwa kuvurwa.

Iri funguro ngo aba bapolisi barifatiye muri kaminuza iri ahitwa Rongai. Aba bapolisi bari baturutse hirya no hino mu gihugu bazanywe mu mujyi wa Nairobi kugirango babungabunge umutekano w’abaturage nyuma yaho Raila Odinga agiriye mu rukiko kujurira instinzi ya Perezida Kenyatta.

Dr Bernard Muia ukorera ku bitaro bikuru bya Sinai (Sinai Hospital) aharwariye abapolisi bagera kuri 50, yavuze ko ifunguro aba bapolisi bariye muri resitora ya Kaminuza ari ryo ryabaye intandaro yo kurwara Korela.

Kuri ubu ngo iyo resitora aba bapolisi baririyemo yabaye ifunzwe by’agateganyo, kugirango hakorwe iperereza ku cyateye icyo cyorezo.

Dailynation dukesha iyi nkuru yatangaje ko umwe mubapolisi barwaye yatangaje ko bariye ubugari n’inyama muri resitora ya Kaminuza, kuri uwo mugoroba bose bagatangira kumererwa nabi.

Kuri ubu ngo uretse 50 barwariye ku bitaro bya Sinai, abandi 33 barwariye ku bitaro by’abagore biherereye Rongai naho 12 bari kubitaro byitiriwe Kenyatta (Kenyatta National Hospital).

Bamwe mu bapolisi kugeza ubu ngo batangiye koroherwa gusa ngo bahawe akato mu rwego rwo kwirinda ko hagira abandi banduza Korela.

Ibi byabaye mu gihe Minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu yari imaze iminsi ihangaye n’iki cyorezo cyatangiye kugaragara muri iki gihugu kuva kuwa 19 Gicurasi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo