Kenya:Abaganga bavuye ku izima bemera kumvikana na Leta

Abaganga mu gihugu cya Kenya basoje imyigaragambyo bari bamazemo amezi atatu, basaba Leta kubongera imishahara ndetse no guteza imbere imibereho myiza n’imikorere yabo.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo urugaga rw’abaganga rwasinyanye na Minisiteri y’ubuzima amasezerano ahagarika imyigaragambyo ndetse anabongerera imishahara.

BBC yatangaje ko nibura amavuriro 2 500 mu gihugu hose yagizweho ingaruka n’iyo myigaragarambyo.Bivugwa ko ahari abarwayi bapfuye kubera ko abaganga babaga bagiye kwigaragarambya bakabura ubitaho.

Cleopa Mail, Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko bishimiye ko iyo myigaragambyo irangiye.Yakomeje avuga ko Leta izakomeza kugenzura niba serivisi zitangwa neza.

Mu byo abaganga bigaragambyaga basaba harimo no kwita ku barwayi ndetse no kugabanya ibiciro by’ubuvuzi.

Dr Ouma Oluga uhagarariye urugaga rw’abavuzi yavuze ko kuba imyigaragambyo yarangiye bitavuze ko n’ibindi bibazo byarangiye.

Uretse ikibazo cy’imishahara, abaganga bagiye gukomeza kuganira na Leta ku buryo bwo gukemura ibindi bibazo bagaragaje.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo