Kwamamaza

MU MAHANGA

Kenya: Abadepite barimo umunyamuziki Jaguar batimbaguraniye mu Nteko ishinga amategeko (VIDEWO)

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Kenya: Abadepite barimo umunyamuziki Jaguar batimbaguraniye mu Nteko ishinga amategeko (VIDEWO)

Kuri uyu wa kabiri, umudepite witwa Paul Ongili bakunze kwita Babu Owino uhagarariye agace ka Embakasi na mugenzi we witwa Charles Njagua uzwi cyane mu muziki nka Jaguar uhagarariye agace ka Starehe batimbaguraniye mu nteko ishinga amategeko bapfa itegeko rigenga amatora ya Perezida.

Mbere yo kurwana aba badepite bari bamaze iminsi badacana uwaka babanje gutandukanywa n’ubuyobozi bw’inteko ishinga amategeko.

Nyuma yo kubatandukanya, Inteko yakomeje imirimo yayo mu masaha yo mu masaha y’ikigoroba aho bagezwagaho raporo y’impinduka zakozwe ku itegeko rigenga amatora muri Kenya.

Nyuma gato ariko Owino yaje guhaguruka asa nutembera mu myanya yagenewe abanyamakuru ndetse muri ayo masaha abanyamakuru bari banahicaye bakurikiye ibyavugirwanga mu nteko ku ngingo y’itegeko ijyanye n’amatora ya Perezida.

Uyu mudepite ngo yagiye azenguruka mu banyamakuru abasuhuza akomereza mu biro by’abashinzwe itumanaho n’itangazamakuru mu Nteko ishinga amategeko.

Mu kanya gato, Njagua nawe yahagurutse azenguruka abaza aho Babu yagiye, yakomereje aho Babu yari ari maze amwegereye baracakirana bafatana mu mashati baterana ibipfunsi, kugeza ubwo batabawe n’abasekirite bacunga umutekano mu biro by’inteko.

Depite Jaguar wo mu ishyaka rya Jubilee riri ku butegetsi yavuze ko biteguye gutanga isomo ku batavuga rumwe na Leta maze abwira Babu ati: "Babu, mwebwe tuzabaha isomo, mugomba kubaha Perezida!"

Babu Owino mu mvugo y’uburakari na we yahise asubiza Jaguar ati : " Perezida nyabaki se? Perezida umwe nzi ni Raila Odinga!!"

Aba bombi basohowe n’abasekirite mu nteko ishinga amategeko bakaba bagomba kwitaba komite ishinzwe abanyacyubahiro mu nteko aho bashobora guhabwa igihano cyo guhabwa igihano cyo kumara igihe kinini batitabira imirimo inteko ishinga amategeko.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza