Kwamamaza

MU MAHANGA

Kabila ngo ntatewe ubwoba n’ibibera muri Kongo kuko ngo ni akamenyero muri Afurika

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Kabila ngo ntatewe ubwoba n’ibibera muri Kongo kuko ngo ni akamenyero muri Afurika

Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo Joseph Kabila aravuga ko ibibazo cy’umutekano muke bimaze iminsi bibera mu gihugu ayoboye atari imvururu za Politiki ahubwo ngo ni imyivumbagatanyo isanzwe ibaho mbere y’amatora mu bihugu bya Afurika

Perezida Kabila avuga ko kuba Komisiyo y’amatora muri Kongo iherutse gufata icyemezo cyo gusubika amatora bitagamije kumugumisha ku butegetsi ahubwo ngo ni ukugirango habeho imyiteguro ihagije.

Komisiyo y’amatora muri Kongo iherutse gutangaza ko amatora adashobora kuba mbere y’Ukuboza 2018 kuko ngo ari bwo hazaba habonetse ingengo y’imari ihagije yo gukora amatora kandi ngo hari n’abaturage benshi batarabarurwa kugirango bazatore.

Icyemezo cyo gusubika amatora ntikigeze cyakirwa neza n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bituma birara mu mihanda bakora imyigaragambyo yo kwamagana iki cyemezo ndetse abantu benshi basiga ubuzima muri iyi myigaragambyo yagiye ibashyamiranya na Polisi.

Kuri uyu wa 4 Ukwakira, Perezida Kabila yasuye Perezida Magufuri wa Tanzaniya kugirango baganire ku buryo bwo kubyaza umusaruro ingufu zo mu kiyaga cya Tanganyika ibi bihugu bihuriyeho.

Aljazeera dukesha iyi nkuru yatangaje ko Kabila yavuze ko nta ruhare afite mu kwigizwa inyuma kw’amatora ndetse avuga ko imvururru ziba mbere y’amatora ari nazo ziri mu gihugu cye kandi ngo ni ibintu bisanzwe mu bihugu byinshi bya Afurika avuga ko ntaho bihuriye n’imvururu za Politiki.

Yagize ati:"Nta mvururu za politiki ziri muri Kongo, ibirimo kuhabera muri iyi minsi ni ni imvururu ziterwa n’amatora kandi ibyo ni ibintu bisanzwe mu bice byinshi bya Afurika"

IBITEKEREZO

  • kagame moses Yanditse:

    Abanyafrika icyomufite kumenya iyo basiviriani kizima bichiramu uwobakunze kugirango abayobore

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza