Jenerali François Olenga wa Congo yafatiwe ibihano na Amerika

Jenerali François Olenga ushinzwe ibyerekeranye n’igisirikare muri Perezidanse ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yafatiwe ibihano na Leta nzunze ubumwe z’Amerika.

François Olenga yiyongereye ku rutonde rw’Abasirikare bakuru 8 bo muri icyo gihugu bamaze iminsi 5 bafatiwe ibihano bikomeye n’umuryango w’ibihugu by’Iburayi.

Abasirikare bari kuii urwo rutonde ntibemerewe gukorera ingendo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika kandi imitungo yabo iriyo na yo yarafatiriwe, ndetse ntibemerewe kugirana gahunda iyo ari yo yose, yerekeye ku mafaranga n’umuturage ukomoka muri Amerika.

Abo baturage bashinjwa kuba ku isonga ry’amabi yakozwe n’Ingabo muri Mata 2016 ubwo zakoreshaga ingufu z’umurengera mu guhangana n’abaturage bigaragambyaga basaba ko Perezida Kabila yava kubutegetsi.

Abo basirikare kandi bashijwa kubangamira no kuburizamo ibyerekeranye no guhererekanya ubutegetsi muri icyo Gihugu biciye mu nzira ya Demokarasi.

Inkuru dukesha Jeuneafrique iravuga ko bashinjwa no gukandamiza no guca intege abatavurga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zivuga ko muri Nzeri umwaka ushije abasirikare bashinzwe umutekano wa Perezida Joseph Kabila bayobowe na François Olenga batwitse inyubako zitandukanye z’i Kinshasaa mashyaka atavuga rumwe na Leta yakoreragamo, icyo gihe abantu 7 bakaba barahasize ubuzima.

Leta zunze ubumwe z’Amerika ziteguye gukomeza gufatira ibihano n’abandi bose bakomeza kubangamira ibikorwa by’amatora na Demokarasi muri RD..Congo.

Ndayishimiye Thierry

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo