Jean Pierre Bemba uherutse gukatirwa na ICC yarajuriye

Uwahoze ari Visi Perezida wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, Jean Pierre Bemba wakatiwe gufungwa imyaka 18 n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) yajuririye iki gihano avuga ko urubanza rwe rutaburanishijwe mu kuri rukagaragaramo amakosa menshi ndetse ko rutanubahirije uburenganzira bwa muntu.

Abanyamategeko bunganira Jean Pierre Bemba batangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa (AFP) ko bajuririye icyemezo cy’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha bavuga ko urubanza rwa Jean Pierre Bamba rwaburanishijwe hatubahirijwe uburenganzira bwa muntu.

Muri 2007 Bemba yahungiye mu Bubiligi nyuma y’imirwano yabereye i Kinshasa, aza gutabwa muri yombi mu mwaka wa 2008 i Bruxelles ashyikirizwa ICC.

Bemba wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba zibumbiye mu mutwe wa MLC yakatiwe tariki 21 Kamena 2016 gufungwa imyaka 18 nyuma yuko uru rukiko rumuhamije ibyaha bitanu by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu yakoreye muri Repubulika ya Centrafrika.

ICC yahamije Bemba ibi byaha ishingiye ku kuba yarananiwe guhagarika ibyaha byakozwe n’inyeshyamba yari ayoboye zibumbiye mu mutwe wa MLC birimo kwica abaturage ndetse no gufata abagore ku ngufu.

Ibi byaha ngo izi nyeshyamba ngo zabikoze hagati ya tariki 26 Ukwakira 2002 na 15 Werurwe 2003 ubwo bari muri Repubulika ya Centrafrica mu bikorwa byo kurinda amahoro.

Bemba akurikiranweho ibi byaha nk’umuntu wari uyoboye abo barwanyi akaba yararebereye ubwo zakoraga ibyaha by’ubwicanyi n’ibyo guhohotera abagore kandi yaragombaga kuzitoza imyitwarire ya gisirikare ibuzanya guhohotera abaturage bari bashinzwe kurindira umutekano.

Gusa abanyamategeko bunganira Bemba mu bujurire bwabo batanze kuwa 19 Nzeri, bavuze ko Bemba atagombaga kubazwa ibyaha byakozwe n’ingabo yari ayoboye kuko yari umuyobozi wazo mwiza uzitoza imyitwarire myiza ndetse akanahana abo abonye bagaragaraho amakosa.

Ubu bujurire buje nyuma y’igihe gito Bemba n’abajyanama be bane bashinjwe ubufatanyacyaha mu gushaka guha ruswa abatangabuhamya mu rwego rwo kuburizamo ibimenyetso.

Abunganira Bemba kandi mu bujurire bwabo bavuga ko urukiko rwabuze ibihamya byemeza ko imyitwarire ya Bemba ifite aho ihuriye n’ibitero byagabwe ku baturage
Bavuga ko mu gihe ibyo bihamya byaba bitaraboneka, icyemezo cy’urukiko kigomba guteshwa agaciro ku bijyanye n’ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu Bemba akurikiranweho.

Bemba yakomeje guhakana ibyaha ashinjwa akavuga ko bigomba kubazwa abari abayobozi ba Centrafrika.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo