Isinzi ry’Abongereza babyukiye mu mihanda bamagana icyemezo baherutse kwitorera

1

Abaturage ibihumbi babyukiye mu mihanda yo mu murwa mukuru w’ubwongereza London, bamagana icyemezo baherutse kwitorera cyo kuva mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi.

Reuters dukesha iyi nkuru itangaza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 2 Nyakanga 2016, abantu benshi cyane biganjemo urubyiruko babyukiye mu mihanda yo mu murwa mukuru bitwaje ibyapa ndetse banaririmba indirimbo zigaragaza ko badashyigikiye icyemezo cyatowe cyo kuva muri EU.

Aba bantu bari bitwaje kandi amadarapo y’umuryango w’ibihugu by’uburayi ndetse abandi bafite ibyapa byanditseho amagambo avuga ati: “Nshyigikiye EU”.

Uretse ibi byapa, aba bantu kandi ngo bazengurukaga umurwa mukuru London baririmba indirimbo zivuga ngo “Icyo twifuza ni ukuguma muri EU” ndetse abandi ngo bagendaga baririmba indirimbo z’abahanzi bazwi nka "I Will always Love You." ya nyakwigendera Whitney Houston.

Nyuma y’aho aya matora abereye mu cyumweru gishize, abaturage batandukanye ntibahwemye kugaragaza ko batewe ubwoba n’icyemezo cyatowe cyo kuva muri uyu muryango bavuga ko batabona neza imbere habo nyuma yo kuva muri EU.

Iki cyemezo kandi cyahise kinatuma David Cameroun, Minisitiri w’intebe w’iki gihugu atangaza ubwegure bwe, aho yavuze ko yeguye bikaba biteganyijwe ko azegura ku mugaragaro mu Kwakira uyu mwaka.

Mu matora ya kamarampaka yabaye muri iki gihugu, 60% by’abaturage batuye mu murwa mukuru London batoye basaba kuguma muri uyu muryango, biri no gutuma bigaragambiriza iki cyemezo cyaburijemo ibyifuzo byabo.

Ibi byatumye aba baturage babyamagana bavuga ko aya matora yabayemo uburiganya bukomeye ndetse no kwiba amajwi.


Abantu batari bake bari babyukiye mu muhanda bamagana icyemezo cyo kuva muri EU


Bari bitwaje ibyapa byerekana ko bashyigikiye kuguma muri EU


Bisize n’amarangi agaragaza ibyifuzo byabo

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo