Kwamamaza

MU MAHANGA

Isi yugarijwe n’inzara idasanzwe bwa mbere kuva Loni yabaho

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
 Isi yugarijwe n’inzara idasanzwe bwa mbere kuva Loni yabaho

Umuryango w’abibumbye (ONU) watangaje ko bwa mbere mu mateka isi yugarijwe n’inzara idasanzwe, kandi niba nta gikozwe byihuse miliyoni z’abantu zishobora kuhasiga ubuzima.

Stephen O’Brien, umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Loni kuri uyu wa Gatanu yatangarije abagize akanama k’umutekano ka Loni ko nibura abasaga miliyoni 20 ku isi bafite ikibazo cy’inzara.

UNICEF iherutse gutangaza ko niba nta gikozwe vuba abana bagera kuri milliyoni n’igice bazahitanwa n’inzara uyu mwaka.

O’Brien yavuze ko nibura amafaranga miliyari enye n’igice z’amadolari ya Amerika arizo zikenewe ngo bahangane n’icyo cyorezo bitarenze Nyakanga uyu mwaka, nkuko BBC yabitangaje.

Yagize ati "Mu mateka ubu nibwo turi ahantu habi cyane.Muri izi ntangiriro z’umwaka nibwo turi mu bihe bikomeye mu by’ubutabazi kuva umuryango w’abibumbye wabaho (1945).Niba nta guhuza imbaraga, abantu bazicwa n’inzara.Hari n’abandi benshi bashobora kicwa n’indwara."

Ibihugu byibasiwe cyane ni Yemen, Somalia, South Sudan na Nigeria.

Iyi mpuruza ya O’Brien ije nyuma y’ukwezi kumwe, Umunyamabanga Mukuru wa Loni Antonio Guterres na we asabye ko hagire igikorwa mu maguru mashya.

Bose basaba ko habaho ubwitange, ibihugu n’imiryango itandukanye bigakomeza gutanga amafaranga n’ibindi byangombwa nkenerwa, abugarijwe bagafashwa.

Mu kwezi gushize Loni yatanagaje ko amafaranga amaze kuboneka ari miliyoni z’amadolari 90 gusa.

Icyakora Loni iracyanafite impuengenge z’intambara n’imirwano bibangamira na duke twabonetse kugera ku badukeneye, igasaba leta n’imitwe yitwaje intwaro agahenge kugirango abakeneye ubutabazi babuhabwe.

IBITEKEREZO

  • UMUTAHIRA Samuel Yanditse:

    Ibi ni ibyahanuwe turi muminsi yanyuma iheruka Isi. kd igihe turikunjyamo nicyo kibi kurusha!!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza