Kwamamaza

MU MAHANGA

Isi yakuwe umutima n’icyemezo cya Trump

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Isi yakuwe umutima n’icyemezo cya Trump

Abayobozi batandukanye ku isi bababajwe n’icyemezo cya Trump cyo gukura Leta zunze ubumwe za Amerika mu masezerano y’i Pari yo kubungabunga akayunguruzo k’isi binyuze mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Kuri uyu wa 01 Kamena 2017 ni bwo Trump yavuze ko adashyigikiye amasezerano yashyiriweho umukono i Pari muri 2015 n’abayobozi batandukanye bayobora ibihugu 189.

Aya masezerano agamije gufata ingamba zatuma ubushyuhe bw’isi bugabanuka kandi akayunguruzo k’isi kagasigasirwa ariko Trump yavuze ko agiye gukura Amerika muri ayo masezerano.

Barack Obama washyize umukono kuri aya masezerano yavuze ko ibyo Trump yakoze ari ukujugunya ahazaza. Justin Trudeau, Minisitiri w’Intebe wa Canada yavuze ko yatunguwe no kumva Trump afata icyo cyemezo.

Theresa May, Minisitiri w’intebe w’ubwongereza na we yamaganye icyemezo cya Trump Anahita amuhamagara kuri Telefone aramugaya amubwira ko yishe ubuzima bw’ab’ahazaza.

Emmanuel Macron uyobora Ubufaransa yabwiye Trump ko akoreye ikosa Amerika n’isi yose. Taro Aso, Minisitiri w’Imari mu Bufaransa yavuze ko yatunguwe akababazwa n’ibyo Trump yavuze. Abaturage bahise bajya kwigaragambiriza ku biro bya Trump bamagana icyo cyemezo.

Elon Musk na Robert Iger bari abajyanama mu biro bya Perezida Trump bahise begura ku mirimo yabo. Chuck Schumer, umusenateri muri Leta zunze ubumwe za Amerika yavuze ko icyo cyemezo ari cyo kibi cyafashwe mu kinyejana cya 21.

Umuvugizi wa Antonio Guterres uyobora umuryango w’abibumbye yavuze ko iki cyemezo cyatunguye uyu muryango mu gihe umuryango w’ubumwe bw’uburayi watangaje ko isi yose ibabajwe n’icyo cyemezo.

Trump avuga ko ayo masezerano ari igihano kuri Amerika kuko agamije guhombya no gukenesha abanyamerika akanabavutsa akazi bityo akavuga ko ayo masezerano akwiye gusubirwamo akita ku nyungu z’abanyamerika, aremeza ko gukura Amerika muri aya masezerano ari ukuyirinda gukomeza gusekwa n’amahanga.

Gusa abayobozi bo mu Budage, Ubutaliyani n’Ubufaransa bahise bandika ko badashobora kujya mu biganiro na Trump bigamije kuvugurura ayo masezerano kubera inyungu za Amerika.

Trump yavuze ko gushyira mu bikorwa aya masezerano bizahombya Amerika Tiriyari eshatu z’Amadorali ($3tn) ndetse abantu Miliyoni esheshatu n’igice bagatakaza imirimo nyamara akavuga ko ibihugu nk’Ubushinwa n’Ubuhinde bazabyungukiramo.

Imiterere y’aya masezerano iragaragaza ko bizatwara imyaka ine kugirango iki gihugu cyemererwe kuva muri aya masezerano.

Ibihugu bya Syria na Nicaragua nibyo bitasinye aya masezerano.

IBITEKEREZO

  • Emile Ndayizeye Yanditse:

    Narabivuz Trump Ntazogenda Atikwegey Anakwegey Isi Yose None Raba Nti Bukeye Na Kabiri

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza