Ishyaka ry’aba Repubricain ryemeje umukandida ndakuka mu matora y’umukuru w’igihugu

Donald Trump yamaze kwemezwa nk’umukandida ndakuka uzahagararira ishyaka ry’aba Repubricain mu matora y’umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika ateganyijwe kuba mu kwezi k’Ugushyingo 2016.

Amakuru dukesha BBC aravuga ko ibi bibaye nyuma y’aho Trump ashyigikiwe n’intumwa zivuye mu ntara n’uturere twose twa Leta zunze ubumwe za Amerika mu matora yo kwemeza uzahagararira ishyaka ry’aba Republicains muri ayo matora mu ihuriro ry’irishyaka ryabereye mu mujyi wa Cleverland.

Nyuma yo gutorwa ngo ahagararire iri shyaka, Donald Trump yashimiye abamutoye bose abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Nyuma yo kwemezwa bidasubirwaho ko Donald Trump azahagararira ishyaka rye biravugwa ko umukuru w’intara ya Indiana , Mike Pence ari we uzaba umwungirije mu gihe azaba atsinze amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi k’Ugusahyingo 2014.

Muri iryo huriro kandi hagaragayemo abana babiri ba Trump na bo bakaba barahawe ijambo bagira icyo bageza kubitabiriye iryo huriro.

Trump ni umugabo w’umuherwe akaba ari n’umwe mu bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora y’umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika ateganyijwe mu kwezi k’Ugushyingo 2016.

Trump yagiye agaragarwaho kugira imbwirwaruhame zidasanzwe, anengwa kenshi bitewe n’imbwirwaruhame ze ageza ku baturage mu gihe cyo kwiyamamaza aho yagiye avuga ko azubaka urukuta hagati ya Amerika na Mexique akumira abimukira, kugabanya umubare w’abayisilamu n’ibindi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo