Iraq: Impunzi zagaburiwe ibiryo birozwe,200 ziri mu bitaro umwe yapfuye

Impunzi nyinshi mu nkambi ya Hasansham U2 mu mujyi wa Mosul muri Iraq zarwaye kubera ibiryo bikekwa ko birozwe zariye, umwana umwe yapfuye naho abasaga 200 bari mu bitaro muri 800 barwaye.

Iyi nkambi irimo impunzi zakuwe mu byazo n’imirwano hagati y’ingabo za Leta n’inyeshyamba za IS zari zafashe uwo mujyi.Inkambi irimo abantu 6,235 .

Impunzi zafashwe ziruta ndetse zinahitwa cyane.

Ishami rya Loni ryita ku mpunzi, HCR ryatangaje ko ribabajwe n’icyo kibazo cyabaye kandi ngo abakozi bayo bari gukora ibishoboka byose ngo ubutabazi butangwe nkuko BBC yabitangaje.

Hari amakuru avuga ko hari n’undi mugore wa kabiri witabye Imana azize ibyo biryo birozwe.

Ibyo biryo byazanywe mu nkambi n’umuryango utegamiye kuri Leta, ubikuye muri resitora iri hanze y’inkambi.

Umuyobozi w’iyo nkambi Rizgar Obed yavuze ko ubusanzwe nta muryango wari wemerewe kuzana ibiribwa mu nkambi badasanzwe bakorana nawo ariko ngo uwo barawemereye kubera igitutu bashyizweho ngo amabwiriza bigenderaho ahindurwe.

Nyiri resitora yatetse ibyo biryo yatawe muri yombi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo