Iraq: Abarenga 20 barimo n’ingabo za Leta biciwe mu murwa mukuru Baghdad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 9 Kamena 2016, mu murwa mukuru w’igihugu cya Iraq, Baghdad, hatewe ibisasu bibiri byahitanye abantu 22 barimo abasirikare ndetse binakomeretsa abagera kuri 70.

Nkuko ibiro ntaramakuru by’abongereza (Reuters) bibitangaza, birabvuga ko kimwe muri ibi bisasu cyari giteze mu modoka cyaturikiye mu gace gakorerwamo ubucuruzi mu burasirazuba bw’umujyi wa Baghdad kitwa al-Jadeeda, aho cyahitanye abarenga 15 ndetse kinakomeretsa abarenga 50.

Ikindi gisasu nacyo cyari giteze mu modoka cyaturikiye ku birindiro by’ingabo za Leta y’iki gihugu biherereye ahitwa Taji mu majyaruguru y’umurwa mukuru Baghdad, binavugwa ko kuri ubu abasirikare 7 bitabye Imana naho abarenga 20 bakaba bakomeretse nkuko igipolisi cy’iki gihugu kibitangaza.

Inzego z’umutekano zitangaza ko bishoboka ko imibare y’abitabye Imana n’abakomerekejwe n’ibi bisasu ishobora bitewe n’uko ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje gukorwa.

Kugeza ubu ibi bitero byabaye mu masaha ya saa tatu za mu gitondo muri iki gihugu, nta mu ntu urabyigamba, gusa harakekwa abarwanyi b’umutwe wa Islamic state umaze iminsi uhanganye n’ingabo za Leta mu mujyi wa Falluja mu burengerazuba bw’iki gihugu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo