FBI yatangiye iperereza rikaze kuri Hillary Clinton wiyamamariza kuyobora Amerika

Urwego rushinzwe iperereza muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika (FBI) rwahase ibibazo Hillary Clinton wiyamamariza kuba Perezida w’icyo gihugu ku ikoreshwa ry’inyandiko zacishijwe ku mbuga ngurukanabutumwa (emails) mu gihe yari umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika hagati ya 2009 na 2013.

FBI iri gukora iperereza kuri madamu Clinton n’abo bakoranaga bya hafi ireba niba barakoresheje nabi amakuru yari abitswe ku buryo bw’ibanga.

Ibi byose ngo byakozwe hakoreshejwe email ye y’umwihariko igihe yari Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika.

Madamu Clinton ahakana ko atigeze akoresha nabi amakuru y’ibanga muri email ze.

Yavuze ko yafunguye iyo email kubera ko byari bimubangukiye. Cyakora urwego rw’iperereza muri iki gihugu rwo rwamureze n’abandi baminisitiri b’ububanyi n’amahanga bamubanjirije, gucunga nabi umutekano wa za email zabo.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko umuvugizi we yavuze ko ikiganiro cye n’uru rwego rushinzwe iperereza cyabaye ku bushake bwe nta gahato.

Ubu minisiteri y’Ubutabera y’iki gihugu iri kugenzura niba bigeze ku rwego icyaha cye cyajyanwa mu nkiko kugira ngo akurikiranwe nazo.

Ku wa Gatanu tariki 1 Nyakanga 2016, Umushinjacyaha mukuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Loretta Lynch yavuze ko azemera ibizava mu iperereza rya FBI ndetse n’abashinjacyaha ndetse akaba ari nabyo azashingiraho mu gufata umwanzuro wo kumushinja.

Umunsi umwe mbere y’aho, byavumbuwe ko Madamu Lynch yahuye n’umugabo wa madamu Clinton, wahoze ari Perezida wa Amerika, Bill Clinton, mu mubonano yasobanuye nk’ikiganiro gisanzwe ariko gishobora gushyira urwikekwe no kwibaza byinshi ku buryo azitwara muri iki kibazo.

Hillary Clinton ahanganye na Donald Trump wo mu ishyaka ry’Abarepubulike (Republicain) mu guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora azaba mu mpera z’uyu mwaka.

Gusa Donald Trump yakunze kuvuga ko Madamu Clinton ntacyo yageza ku gihugu mu gihe ngo yagiye amena amabanga y’akazi akoresheje Emails ze bwite ubwo yari ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika.

Donat Niyitanga

Makuruki.rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo