Kwamamaza

MU MAHANGA

Intsinzwi y’Ubufaransa kuri Final ya EURO, yasize abasaga 40 mu gihome

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Intsinzwi y’Ubufaransa kuri Final ya EURO, yasize abasaga 40 mu gihome

Abafana bateraga abapolisi amacupa ndetse ari nako bacana umuriro mu mihanda

Abantu bagera kuri 40 batawe muri yombi n’inzego z’umutekano mu gihugu cy’ubufaransa nyuma y’ihanagana ryabo n’igipolisi ryakurikiye gutsindwa kw’igihugu cyabo ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’uburayi cyaberaga mu Bufaransa.

Ikipe y’igihugu cy’ubufaransa mu ijoro yo kuri iki cyumweru tariki 10 Nyakanga 2016, nibwo yaraye itsindiwe imbere y’abafana bayo n’ikipe ya Portugal igitego 1-0 ndetse inayitwara igikombe.

Iyi ntsinzwi y’ubufaransa yababaje bikomeye abaturage b’iki gihugu byanatumye abareberaga uyu mukino ku munara muremure urangwa mu mujyi wa Paris (Eiffel Tower) bafatwa n’uburakari maze batangira guteza akavuyo ari nako bahangana n’inzego z’umutekano.

AFP itangaza ko ubwo ibyo byabaga ngo polisi yamishe muri abo bafana ibyuka biryana mu maso ndetse n’amazi mu gihe abo bafana bahanganaga n’igipolisi bagitera amacupa ndetse ari nako bacana umuriro mu muhanda.

Nyuma y’uko gushyamirana ngo polisi yahise itangira kugira abo ita muri yombi, aho yatangaje ko abagera kuri 40 ari bo yahise ita muri yombi.

Uretse abari barebeye uyu mupira kuri uyu munara ahari hashyizwe ibiteleviziyo binini, abandi ngo bafatiwe hanze ya stade Saint Denis uyu mukino wabereyeho nyuma yo guteza akavuyo ku buryo bukomeye.

Igipolisi cyo mu murwa mukuru Paris cyatangaje ko muri ako kavuyo k’abafana ngo batwitse imodoka imwe ndetse banangiza ibindi byinshi.

Ibi kandi na none bije bikurikira akandi kavuyo kari kagaragaye ubwo ikipe y’igihugu cy’ubufaransa yabonaga itike yo kujya ku mukino wa nyuma itsinze Ubudage ibitego 2-0.

Ibi kandi byari byabanjirijwe no gukozanyaho kw’abafana b’Ubwongereza n’ab’Uburusiya barwaniye mu mujyi wa Marseille, imirwano yakomerekeyemo abasaga 35.


Polisi yibasiwe n’abafana ku buryo bukomeye


Igipolisi cyagerageje guhosha izo mvururu gitatanya abafana gikoresheje ibyuka biryana mu maso

IBITEKEREZO

  • NEYMAR Yanditse:

    ABAFARANSA BIHANANE NIKOBIGENDA

  • manirafasha Yanditse:

    ubufaransa bwihangana bwabuze igikombe imbereya perezida wabo ntakundi umupira uridunda

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza