Inkongi y’umuriro yatwitse amazu 150 abantu babiri bahasiga ubuzima

Kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Kamena 2016 abantu barwanya inkongi y’umuriro barenga 1000 muri California bageregaeje kuzimya umuriro bivugwa ko watewe n’ubushyuhe bwinshi bw’ikirere maze abantu 2 bahasiga ubuzima n’izu150 zirasenyuka.

Uyu muriro watangiye kuri uyu wa kane tariki ya 23 Kamena 2016, wangije ahantu hangana n’ubuso bwa kilometero kare 145, ukaba wari ufite umuvuduko wa kilometero 64 ku isaha.

Biravugwa ko iyi nkongi yaba yatewe n’ubushyuhe bw’ikirere bwari ku gipimo cyo hejuru bwatwitse ibihuru n’ibyatsi uhereye ku kiyaga cya Isabella giherereye mu gace ka Kern maze umuriro ukagenda ukwirakwira hose.

Nk’uko ibiro ntara makuru by’afaransa AFP dukesha iyi nkuru bubitangaza, ngo Leta y’Amerika yahise ifungura inkambi ebyiri zo hugungishirizamo abantu ibihumbi n’ibihumbi bakuwe mu byabo n’uyu muriro bo muri aka gace ka Kern muri California.

Ikigo gishinzwe iteganyagihe gitanagaza ko ubu bushyuhe bushobora kuzamuka bukagera ku gipimo cya degire selisiyusi 37 (37 degrees Celsius) kuri iki cyumweru.

Abashinzwe kurwanya inkongi y’umuriro bagera ku 1,140 ni bo bagiye guhangana n’uyu muriro.

Umuyobozi wa Leta ya California Governor Jerry yasabye ko ubutabazi n’inkunga bigenewe aba bantu bagizweho ingaruka n’uyu muririro byakwihutishwa.

Kugeza ubu n’ubwo bivugwa ko iyi kongi yatewe n’ubushyuhe bw’ikirere ntabwo biremezwa neza dore ko ubuybozi buvuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku cyateye iyi nkongi idasanzwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo