Ingendo z’indege i Berlin zisa n’izahagaze kubera imyigaragambyo y’abakozi

Ingendo nyinshi zahagaritswe ku kibuga cy’indege i Berlin kubera imyigaragambyo y’abakozi bakora ku kibuga cy’indege basaba kongezwa amafaranga.

Iyi myigaragambyo yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, yahagaritse ingendo zisaga 700 z’amasosiyete y’indege nka Air Berlin, Ryanair na Lufthansa.

Ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege cya Berlin ari nabwo bushinzwe kugenzura ikibuga cy’indege cya Tegel na Schoenefeld, cyatangaje ko ingendo 466 zahagaritswe ku kubuga cya Tegel, na 204 ku kibuga cya Schoenefeld.

Enrico Ruemker uhagarariye abigaragambya yatangarije Reuters ko bateganya gukomeza imyigaragambyo igihe cyose ibyo basabye ubuyobozi bitubahirijwe.

Aba bakozi basaba ko amafaranga bishyurwa ku isaha yongerwa, akava ku ma-Euros 11, akagera kuri 12 (asaga 10 000 Frw).

Iyi myigaragambyo ikozwe mu gihe i Berlin hari kubera imurikagurisha mpuzamahanga ry’ubukerarugendo rizwi nka ITB, ryitabiriwe n’abantu bo mu bihugu bitandukanye.Rizarangira tariki 12 Werurwe.

Sosiyete itwara abantu mu ndege Ryanair yatangaje ko yahagaritse ingendo 77, kandi ko abagenzi bari gusubizwa amafaranga yabo, bakoroherezwa no kubona ahandi bategera.

Sosiyete Lufthansa yo yahagaritse ingendo 68 ziza kugira ingaruka ku bagenzi bagera ku 10 000, bavaga cyangwa bajyaga i Berlin, Frankfurt na Munich.

Lufthansa yatangaje ko ibyo byemezo bishobora kuvanwaho kuwa Gatandatu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo