Ingabo za Iraq zisubije umujyi wa Fallujah wari indiri ya Islamic State

Ingabo za Iraq zinjira mu mujyi wa Fallujah

Itsinda ry’umutwe w’ingabo zihariye za Iraq kuri uyu wa gatandatu taliki 18 Kamena 2016 ryakomeje ibikorwa byaryo i Fallujah nyuma yo gutangaza ko uyu mujyi hafi ya wose wambuwe umutwe wa leta ya Kisilamu.

Ni nyuma yuko Minisitiri w’intebe wa Iraq Haider al-Abadi kuwa gatanu taliki 17 Kamena yari yatangaje ko uyu mujyi ugiye gufatwa aho yagize ati: "twijeje kubohoza Fallujah kandi twongeye kuyifata.”

Ingabo za Iraq ngo zari zabanje gufata ikigo cy’ubuyobozi mu karere k’umutwe wa Leta ya Kisilamu hakoreshejwe ibitero simusiga byinshi by’indege byagabwe ahantu habiri kandi zisenya imashini esheshatu zirashishwa zari mu birindiro by’izi nyeshyamba.

Abategetsi bemeje ko ingabo za Iraq zanafashe inzu ya guverinoma iherereye mu mujyi rwagati.

Abategetsi kandi bavuze ko abarwanyi b’izi nyeshyamba bavuye mu mujyi bakagenda bivanga mu basivili na bo barimo kuva muri aka karere.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa byatangaje ko abantu byibura ibihumbi 20 bari baragizwe imbohe n’izi nyeshyamba bavuye i Fallujah mu masaha make gusa mu gihe bandi ibihumbi 42 bari bahavuye kuwa kane taliki 16 Kamena.

Umujyi wa Fallujah ni uwa kabiri mu mijyi minini iri mu gihugu cya Iraq, ukaba wari warigaruriwe n ’abarwanyi ba Islamic State kuva muri Mutarama 2014 ndetse aba barwanyi bari baranafashe bugwate benshi mu baturage bawo bari bamaze igihe ubuzima bwabo buri mu kaga kubera inzara n’ibikorwa by’urugomo bakorerwaga n’izi nyeshyamba.

Tariki 23 Gicurasi ni bwo ingabo za Iraq zatangiye kugaba ibitero simusiga kuri aba barwanyi zigamije kwisubiza uyu mujyi, kuva icyo gihe imirwano yarakomeje kandi nubu iracyakomeje mu rwego rwo kugarura anahoro no kwirukana burundu Islamic State muri uyu mujyi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo