Ingabo za Amerika mu Buyapani ziri mu mazi abira

Ibihumbi n’ibihumbi by’abayapani baramukiye mu myigaragambyo yo kwamagana ingabo z’abanyamerika bari ku kirwa cya Okinawa giherereye m’Ubuyapani.

ntandaro y’iyi myigaragambyo ni amakuru yatangiye gukwirakwira mu baturage batuye muri iki kirwa avuga ko umwe mu basirikare b’abanyamerika yafashe ku ngufu umwe mu bagorewari uhatuye witwa Rina Shimabukuro nyuma akaza no kumwica nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga.

Ibi byatumye abaturage batuye kuri iki kirwa bigaragambya mu rwego rwo kwerekana ko batishimiye ingabo z’abanyamerika zihamaze imyaka 27.

Abigaragambya babanje gufata igihe cyo guceceka bibuka iyo nzirakarengane yishwe nyuma yo guhohoterwa, ubundi batangira kugenda basakuza cyane basubiramo ubutumwa bwatanzwe na se w’uyu mukobwa.

Ubwo butumwa bwagiraga buti: "Kuki umukobwa wanjye yishwe? umukobwa wanjye ari mu mwanya w’abandi bantu benshi bari mu bibazo kugeza nubu"

Ingabo zibarirwa mu bihumbi 26 (26,000) z’abanyamerika ni bo bari ku kirwa cya Okinawa zikaba ziri ku butaka bungana na 1/5 cy’iki kirwa aho ziri mu butumwa bwo kurinda amahoro ku bufatanye bwa Leta zunze ubumwe za Amerika n’Ubuyapani.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo